Ukwinuba muri Uganda nyuma yo kubyukira ku misoro y’imbuga nkoranyambaga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Nyakanga 2018 saa 09:43
Yasuwe :
0 0

Benshi mu baturage ba Uganda bakoresha imbuga nkoranyambaga ku Cyumweru, tariki ya 1 Nyakanga 2018 babyukiye mu gahinda nyuma yo gusanga batemerewe kuzikoresha batabanje kwishyura umusoro.

Ni icyemezo Leta ya Uganda yatangiye gushyira mu bikorwa hagamijwe kwishyuza imisoro abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abohererezanya amafaranga binyuze kuri telefoni.

Kuri ubu kugira ngo wemererwe gukoresha imbuga nkoranyambaga ku munsi, ugomba kwishyura amashilingi ya Uganda 200 (asaga 40 Frw), naho kohererezanya amafaranga, kuyabitsa cyangwa kuyabikuza kuri telefoni bisaba kwishyura umusoro wa 1 %.

Dan Mugeni ni umwe mu babyutse bagatungurwa no kwangirwa gufungura imbuga nkoranyambaga zabo.

Abinyujije kuri Facebook yagize ati “Ubwo nabyukaga, natunguwe no kutabona ubutumwa na bumwe bwaba ubwo kuri WhatsApp cyangwa Messenger. Nta nubwo nabashaga kwinjira muri konti yanjye ya Twitter […] Nari ngiye guhamagara ikigo cy’itumanaho nkoresha, nibuka ko ari tariki 1 Nyakanga 2018, umunsi Guverinoma yavuze ko izatangira gushyira mu bikorwa icyemezo cyo kwaka imisoro ku mbuga nkoranyambaga bivuye ku itegeko ryatanzwe na Perezida wacu.”

Iki kibazo Mugeni agihuje n’abandi bantu bagera kuri miliyoni 2.6 bakoresha imbuga nkoranyambaga muri Uganda nkuko Daily Monitor yabitangaje.
Uyu musoro mushya ugomba gutangwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nka Facebook, WhatsApp, LinkedIn, Instagram, Viber, Skype n’izindi.

Ubwo Perezida Yoweri Kaguta Museveni yasabaga Minisiteri y’Imari n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro gushyiraho iyo misoro, yavuze ko benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga muri icyo gihugu ari abanyabihuha. Icyakora yavuze ko abazikoresha ku mpamvu zo kwigisha bazasonerwa nubwo bitaramenyekana uko bizakorwa.

Ibigo by’itumanaho byasohoye itangazo rimenyesha abakiliya babyo uko bashobora kwishyura uwo musoro. Bashobora kwishyura amashilingi 200 ku munsi, amashilingi 1400 y’icyumweru cyangwa bakishyurira rimwe amashilingi 6000 y’ukwezi.

Kuba hagiyeho umusoro wa 1 % ku kubitsa, kohererezanya cyangwa kubikuza amafaranga kuri telefoni, ntibikuraho ayo bacibwa kugira ngo hatangwe iyo serivisi.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga cyatangaje ko abagera kuri miliyoni 24.8 bangana na 70.9 % by’abaturage bose, batunze telefoni muri Uganda, muri bo abangana na 15.8 % bafite izigezweho (smart phones).

Abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Uganda batangiye gusabwa imisoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza