Ihurizo rikomeye muri Ethiopia ku gushaka usimbura Minisitiri w’Intebe weguye

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 18 Gashyantare 2018 saa 09:17
Yasuwe :
0 0

Ku wa Kane w’iki Cyumweru nibwo amakuru atunguranye yamenyekanye ko Hailemariam Desalegn wari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yeguye.

Nyuma y’amasaha make Desalegn yeguye, Umunyamabanga w’Impuzamashyaka EPRDF riyoboye Ethiopia, Shiferaw Shigute, yatangaje ko bemeye ubwegure bwe ariko ubu impuzamashyaka iremerewe no guhitamo uzamusimbura nyuma yo gucikamo ibice kw’amashyaka ayigize kubera amoko n’irondokarere.

Ubusanzwe ishyaka Tigray Peoples Liberation Front (TPLF) niryo rifite ubwiganze muri iyo mpuzamashyaka, gusa biragoye ko umukandida ryatanga yatambuka kubera ubwumvikane buke bumaze iminsi muri EPRDF.

Ku ikubitiro umwuka mubi uri hagati y’ishyaka TPLF n’irindi ryitwa Oromo People Democratic Organisation (OPDO) riyobowe na Lemma Megersa.

Ubu bwumvikane buke bwaturutse ku myigaragambyo yamagana Leta imaze iminsi yaguyemo aba-Oromo benshi .

Lemma afatanyije na mugenzi we Dr. Abiy Ahmed bamaze iminsi bigarurira imitima y’urubyiruko rw’aba-Oromo barushishikariza kwigaragambya ari nako basaba Leta kutivanga mu miyoborere y’abatuye akarere ka Oromia.

Hashingiwe ku budahangarwa uboyobozi bw’Akarere buhabwa, hafunzwe ubucuruzi bwinshi bwavugwagaho kudakora mu nyungu z’abatuye ako karere.

Abo bagabo kandi bahaye urubyiruko rwinshi rw’aba-Oromo ibirombe byo gucukuramo sima igemurirwa inganda zikomeye ririmo urw’umuherwe Dangote.

Uretse ibyo bikorwa byigarurira urubyiruko, Lemma na Dr. Abiy bifashishije Televiziyo yo muri ako gace bacengeza mu baturage amatwara yabo.

Hakurikijwe abayoboke bamaze kugira, Dr Abiy na Lemma ni bo bahabwa amahirwe yo kuyobora Ethiopia.

Icyakora biragoye kuri bo kuko kugira ngo utorerwe kuba Minisitiri w’Intebe, ni ngombwa kubanza gutorerwa kuyobora impuzamashyaka EPRDF.

Ishyaka TPLF niryo rifite amahirwe menshi kuko rishyigikiwe n’ishyaka rya Desalegn, Southern Ethiopian Peoples’ Democratic Movement ndetse na Amhara National Democratic Movement (ANDM).

Ikinyamakuru The East African kivuga ko no mu ishyaka OPDO harimo ibikomerezwa byumvikana cyane na TPLF ku buryo byakwemera kurishyigikira.

Icyakora hari abavuga ko mu rwego rwo kugabanya imvururu, Minisitiri wIntebe ashobora guturuka mu ba-Oromo.

Nabwo bigenze bityo ntabwo biha amahirwe Dr. Abiy na Lemma kuko TPLF ishobora kwifashisha ugukomera ifite igashaka umukandida wo muri OPDO ariko usanzwe ari inshuti yabo.

Uwaba yatowe mu mpuzamashyaka na we bishobora kumugora kwemerwa n’Inteko Ishinga Amategeko nayo yamaze gucikamo ibice hashingiwe ku mashyaka n’uduce bakomokamo.

Nyuma y’iyegura rya Desalegn hashyizweho ibihe bidasanzwe mu gihugu bizamara amezi atandatu. Bimwe mu bikorwa birimo kwigaragambya ntibyemewe.

Leta Zunze Ubumwe za Ameirka zamaganye ayo mategeko yo mu bihe bidasanzwe, ivuga ko ari ukubangamira uburenganzira bw’abaturage.

Hailemariam Desalegn yeguye ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia mu buryo butunguranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza