Kwamamaza

Uganda:Yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 azira gusambanya umukecuru w’imyaka 60

Yanditswe kuya 23-08-2016 saa 12:36' na Gonzalde Nshimiyimana


Umucamanza wo mu rukiko rukuru muri Uganda,Masene Musene, yahamije icyaha Stephen Kato w’imyaka 26 cyo gusiga abagore batagira ingano mu ntara atuyemo ya Wakiso agasanga umukecuru rukukuri w’imyaka 60 akamusambanya ku gahato.

Nyuma y’ubuhamya bukusanyijwe bwatanzwe kuri iki kirego byagaragaye ko uyu mugabo yacukuye inzu y’uyu mukecuru tariki ya 17 Ukuboza umwaka ushize amusangamo maze amusambanya ku gahato, ahagana saa munani z’ijoro.

Umucamanza Musene yafashe iki gikorwa nk’icy’ubusazi n’urukozasoni mu maso ya ruhanda agira ati ‟Ibi ni agahomamunwa niuburwayi bwo mu mu mutwe kubona umugabo ungana gutya afata umwanzuro wo kujya gucukura inzu y’umukecuru agambiriye kumwinjirana akamusambanya ku gahato.”

Yakomeje agira ati “‘Ntabwo ari ibyo gusa bibabaje, mwibaze umubare mugari w’abakobwa uri muri iyi ntara ya Wakiso aho yakagombye kuba yarasanze urungano rwe bakamucyemurira ikibazo mu buryo bwumvikanyweho ahubwo akararikira ukwiye kuba nyirakuru, ibikorwa nk’ibi by’urukoza soni, bikwiye gukurikiranwa n’urukiko ku buryo bwihariye.”

Uyu mucamanza yongeyeho ko kubera ko Kato atigeze arushya urukiko, byatumye yoroherezwa ibihano niko kumukatira igihano cy’imyaka icumi muri gereza.

Nk’uko Daily Monitor ibitangaza, amategeko yo muri Uganda ateganya ko igihano gikuru ku byaha byo gusambanya ku gahato, ari ukwicwa umanitswe, ariko Kato ubaye umwe muri 60 bakoze ibyaha nk’ibi bagahita babyemera byamuhesheje amahirwe adasanzwe yo kugabanyirizwa ibihano.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved