00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda yagaragaje ko hari abaturage bayo banze kuva muri Afghanistan

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Nzeri 2021 saa 07:21
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda yatangaje ko hari abaturage bo muri iki gihugu banze kuva muri Afghanistan imaze iminsi iri mu bihe by’umutekano muke.

Minisitiri Gen Jeje Odongo yabigarutseho ubwo yasubizaga ibibazo yari abajijwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda.

Gen Jeje Odongo yavuze ko Guverinoma yakoze ibishoboka byose ngo icyure Abanya-Uganda bari muri Afghanistan ariko bamwe bagaragaza ko badashaka gutaha.

Ati “Turi gukora ibishoboka byose kugira ngo dushakishe Umunya-Uganda wese uri muri Afghanistan ariko twamaze kubona ko hari abadashaka gutaha. Batubwira ko bameze neza, badashaka kuva mu gihugu.”

Gen Jeje Odongo yavuze ko muri ibi bikorwa ntawe Leta ya Uganda izacyura ku gahato. Yavuze ko kugeza ubu Abanya-Uganda batatu aribo bagaragaje ubushake bwo gutaha.

Kuva Aba-Taliban basubira ku butegetsi muri Afghanistan, iki gihugu kiri mu bihe by’umutekano muke, byatumye hafatwa icyemezo cyo gutangira guhungisha bamwe mu baturage.

Afghanistan iri mu bibazo by'umutekano muke, gusa bamwe mu Banya-Uganda banze kuyivamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .