Uganda yafashe abarobyi 30 b’abanya-Kenya ibafungira mu kirwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Nyakanga 2019 saa 08:15
Yasuwe :
0 0

Abarobyi 30 b’abanya-Kenya bafungiwe muri Uganda nyuma y’uko batawe muri yombi baroba mu kiyaga cya Victoria kuwa Gatandatu.

Aba barobyi bivugwa ko bafungiwe mu kirwa cya Hama nyuma yo gutabwa muri yombi n’abayobozi ba Uganda bo mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro.

Nk’uko The East African ibitangaza, kugeza ntiharamenyekana impamvu bagiye gufungirwa muri icyo kirwa. Ku ruhande rw’abagenzura imyaro y’ibiyaga muri Kenya bavuga ko abo barobyi bishoboka ko barenze imbibi zitandukanya iki gihugu na Uganda.

Umuyobozi w’aba bagenzura imyaro Edward Oremo, yavuze ko abashinzwe imisoro n’amahoro muri Uganda bafatiriye amato 10 n’inshundura zo kuroba.

Ati “Abanya-Uganda banafashe amafi yabo. Barabashoreye bose babajyana muri Uganda aho bafungiwe”.

Abo barobyi bari abo mu bice bitandukanye muri Suba y’Amajyaruguru na Suba y’Amajyepfo. Abayobozi bashinzwe imisoro n’amahoro kandi ngo bagiye muri Suba y’Amajyepfo, ku myaro ya Sare na Kiwa batwara amato atanu banahafata abarobyi 15.

Bakomereje muri Suba y’Amajyaruguru bahafata abandi barobyi 15 n’amato atanu. Kugeza ubu ariko ntabwo Uganda iratangaza impamvu yataye muri yombi abo barobyi.

Ibi bibaye nyuma y’icyumweru kimwe abandi barobyi batatu b’abanya-Kenya bafashwe bagafungirwa muri icyo kirwa n’inzego z’umutekano za Uganda. Barekuwe nyuma yo kwishyura amande y’ibihumbi 30 by’amashilingi.

Abarobyi bafashwe bagiye gufungirwa mu kirwa giherereye muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza