00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Urukiko rwakuyeho itegeko ribuza abakobwa n’abagore kwambara impenure

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 18 Kanama 2021 saa 10:53
Yasuwe :
0 0

Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri Uganda rwakuyeho itegeko ryari ryarashyizweho mu 2014 rikumira ibishobora kuganisha ku irari ry’imibonano mpuzabitsina, harimo n’imyambaro y’abagore n’abakobwa igaragaza amatako izwi nk’impenure.

Iryo tegeko ryateganyaga ko umuntu ukoze ibikorwa “by’urukozasoni” nko kwambara impenure, kwandika indirimbo iganisha ku irari ry’imibonano mpuzabitsina n’ibindi aba akoze icyaha gihanwa n’amategeko.

AFP yatangaje ko Urukiko rwategetse ko rikurwaho kuko “rinyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Uganda”.

Ryari rimaze igihe ryamaganwa n’imiryango n’abantu ku giti cyabo baharanira uburenganzira bw’abagore, bavuga ko ryatumye ihohoterwa bakorerwa ryiyongera ndetse bakamburwa uburenganzira.

Umuhanzikazi Jemimah Kansiime, ari mu ba mbere bagonzwe n’iryo tegeko akagezwa mu nkiko nyuma yo kugaragara mu mashusho y’indirimbo yerekana umwenda w’imbere mu 2015; yashoboraga guhanishwa igifungo kigeze ku myaka 10 ariko urubanza rwarasubitswe hategerezwa ikizava mu nyandiko yari yohererejwe urukiko ngo rurikureho.

Nyuma y’uwo muhanzikazi, mu 2016 Proscovia Alengot Oromait wari umudepite muto mu Nteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu ku myaka 19, ubwo yitabiraga imirimo y’Inteko yambaye ijipo ngufi baramukomeye.

Impirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore zishimiye cyane ikurwaho ry’iryo tegeko.

Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri Uganda rwakuyeho itegeko ribuza abakobwa kwambara impenure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .