Uwo muyobozi wa NRM mu gace ka Katabi-Kitubulu, Eric Kyeyune, yishwe arashwe n’abasirikare baje guhosha imyigaragambyo. Uwarashwe yari asanzwe akora akazi ko gutwara moto.
Kwigaragambya byatewe no gutsindwa k’umukandida w’ishyaka NRM, Michael Mutebi Kabwama, wari uhanganye na Fabris Rulinda wigenga n’undi mukandida w’ishyaka Democratic Party, Vincent DePaul Kayanja.
Uwatsinze ayo matora ni umukandida wigenga Fabris Rulinda ari nabyo byateye abayoboke ba NRM n’aba Democratic Party kwigaragambya.
Igisirikare cyoherejwe ngo gihoshe imyigaragambyo, gikoresha amasasu ya nyayo mu kubatatanya ari nabwo Kyeyune yaraswaga agapfa. Biravugwa ko abasirikare badasanzwe bashinzwe kurinda Perezida aribo boherejwe guhosha imyigaragambyo.
Hari undi muntu umwe warashwe agakomereka bikomeye witwa Godfrey Baguma. Abaturage babwiye Uganda Radio Network ko abasirikare barasaga amasasu bashaka ko afata Mutebi wa NRM, ariko agafata Kyeyune wamwitambitse.
Abigaragambyaga basabaga ko uwatsinze ahindurwa akaba Michael Mutebi Kabwama wa NRM cyangwa Vincent DePaul Kayanja wa Democratic Party.
Komisiyo y’Amatora yatangaje ko Rulinda ari we watsinze ku majwi 6,703, akurikirwa na Mutebi wa NRM yagize amajwi 6,342 mu gihe Kayanja yagize amajwi 5,576 .
Mu cyumweru gishize Mutebi yayoboye imyigaragambyo avuga ko abasirikare bamuteye ubwoba, kandi nta burenganzira bafite bwo kwivanga muri politiki.
Ubuyobozi bw’ishyaka NRM ku cyumweru bwatangaje ko Mutebi atigeze abagezaho ikibazo cye cy’abamuteye ubwoba. Bwavuze ko naramuka atsinzwe, afite uburenganzira bwo kujurira.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!