00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Umurwayi wa COVID-19 udafite ubwishyu arasabwa ingwate mbere yo gutangira kuvurwa

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 15 Nyakanga 2021 saa 11:54
Yasuwe :
0 0

Mu gihe Uganda yugarijwe na COVID-19 yakajije umurego, abatuye icyo gihugu barinubira kuba abayandura badafite ubwishyu basabwa ingwate mbere yo gutangira kuvurwa, ugize amahirwe make agapfa umurambo we ugafatirwa kugeza umuryango we wishyuye ibitaro.

Inyandiko y’umusesenguzi mu bya politiki n’imibanire muri icyo gihugu, Joachim Buwembo, yatangajwe na The East African, yavuze ko ibitaro byigenga ubu byimirije imbere amafaranga kurusha guha umurwayi ubufasha.

Yanditse ati “Iyo udafite amafaranga ako kanya, utanga ingwate kandi akenshi ikaba ari icyangombwa cy’ubutaka. Ariko iyo upfuye ntabwo wakwitega ko iyo ngwate watanze ihagije kugira ngo umurambo bawutange. Umurambo wawe bazakomeza bawufungirane mu buruhukiro, bawutange gusa ari uko umuryango wawe wabonye amafaranga yo kwishyura.”

Buwembo yabinenze avuga ko binyuranyije n’umuco w’Abanya-Uganda ndetse n’Itegeko Nshinga ryabo bivuga ko uwitabye Imana atagomba gusagarirwa.

Mu kwezi gushize Guverinoma ya Uganda yashinjwe kugira COVID-19 iturufu yo gushakiraho amafaranga, nyuma y’uko abaturage bavumbuye ko isanduku yari igiye gushyingurwa byitwa ko ari iy’uwishwe n’icyo cyorezo nta murambo urimo, ndetse abarwayi bakaba bishyuzwa miliyoni z’amashilingi ngo bavurwe.

Daily Monitor yatangaje ko umurwayi utarembye yishyuzwa miliyoni imwe y’amashilingi ku munsi, naho urembye akishyuzwa hagati y’ebyiri n’eshanu.

Ibitaro byigenga muri Uganda birasaba umurwayi udafite ubwishyu gutanga ingwate mbere yo gutangira kuvurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .