Guy Smith yafatiwe mu gace ka Fort Portal gaherereye mu Burengerazuba bw’igihugu, ashinjwa kugira uruhare mu bikorwa bibangamiye Guverinoma, nk’uko itangazo Polisi yashyize hanze kuri uyu wa Mbere ribigaragaza.
Polisi yatangaje ko iperereza rigikomeje ku bikorwa bibangamiye ubutegetsi akekwaho ari nayo mpamvu yatawe muri yombi ngo abibazweho.
Uganda yatangaje ko Ambasade ya Amerika muri icyo gihugu ibizi kandi ngo bamusuye aho afungiye.
Umugore wa Smith ari we Sharon Tusiime yabwiye AFP ko uwo mugabo w’imyaka 63 yavanywe mu rugo mu masaha y’igitondo ku Cyumweru, afatwa n’abantu bambaye igisirikare bari no mu modoka zitagira ibiziranga n’ibirahure by’umukara.
Ni imodoka bivugwa ko zimaze iminsi zifashishwa n’inzego z’umutekano mu gushimuta abatavuga rumwe na Leta.
Perezida Yoweri Museveni aherutse kwemera ko hari abaturage batabwa muri yombi mu buryo budasanzwe bashinjwa kugambanira Leta.
Tusiime yavuze ko umugabo we Smith nta bikorwa bya Politiki abarizwamo, ko umwanya we munini yawumaraga areba amakuru anakora siporo.
Yavuze ko umugabo we aherutse kubagwa ijisho ndetse ngo umunsi bamutwara yari yambaye ikanzu yo kwa muganga. Ngo abagiye kumutwara banze ko anahabwa umuti w’amaso ndetse n’uw’indwara z’umutima.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!