00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Umunyamakuru yarashwe n’abashinzwe umutekano avuye gushyingura mukuru we

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 30 Mata 2021 saa 03:56
Yasuwe :
0 0

Umunyamakuru wakoreraga ikigo cy’itangazamakuru cya Leta, UBC Robert Kagolo yishwe arashwe n’abashinzwe umutekano bazwi nka Local Defence Unit (LDU).

BBC yatangaje ko uwo munyamakuru yiciwe ku rugo rwa mukuru we rwari rurinzwe n’abo bashinzwe umutekano mu baturage.

Abo bashinzwe umutekano bari barashyizwe kuri urwo rugo nyuma y’aho mukuru wa Kagolo witwa Samuel Musiitwa ashimuswe akanicwa.

Kagolo yarashwe ubwo yari avuye gushyingura mukuru we ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, aribwo yagiraga amakimbirane n’abo bashinzwe umutekano kwa mukuru we, baramurasa.

Polisi ya Uganda yatangaje ko yatangiye iperereza kandi ko babiri mu bashinzwe umutekano bakekwaho uruhare

Abashinzwe umutekano babarizwa muri local defense unit nibo barashe Kagolo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .