Uganda: Umunyeshuri wimenyereza umwuga yateye umwana urushinge ahita apfa

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 26 Kanama 2016 saa 09:48
Yasuwe :
0 0

Umwana w’imyaka itanu y’amavuko yapfiriye mu maboko y’umunyeshuri wimenyereza umwuga w’ubuvuzi mu bitaro by’akarere bya Gulu muri Uganda nyuma yo guterwa urushinge rurimo umuti urengeje urugero.

Joram Ogenrwot witabye Imana yigaga mu Ishuri ry’incuke rya Polisi riherereye mu mujyi wa Gulu. Brenda Adee, nyina w’uyu mwana akaba ari na we wamugejeje kwa muganga, yatangaje ko umwana we yafashwe n’umuriro maze ahita amugeza ku ivuriro rya St Monica ku mugoroba wo kuwa Kane aho abaganga baho bamusanzemo indwara ya Malaria, mu gitondo cyo kuwa Gatanu.

Daily Monitor itangaza ko uyu mubyeyi yavuze ko icyo gihe abaganga bahaye umwana we imiti ya Kinini (quinine), nyuma gato bagahita bamwohereza ku bitaro bya Gulu.

Mu kugerayo ngo bahise bamubwira ko ataha akagaruka saa tatu z’ijoro kugira ngo umwana we ahabwe umuti wa kabiri. Ngo yagarutse kwa muganga nk’uko bari babimubwiye, maze mu kuhagera ngo umuganga amusaba kujya kugura uwo muti wa Kinini muri farumasi yo hanze y’ibitaro.

Uyu mubyeyi avuga ko mu kuva muri farumasi ngo muganga yamwohereje ku muforomo ukiri umunyeshuri wahise utera uwo mwana urushinge rurimo uwo muti ku kiganza cy’ibumoso, gusa ngo mbere y’uko arangiza kumutera, uwo mwana ngo yahise yitura hasi maze mu minota mike ahita ashiramo umwuka.

Brenda Adee ahamya ko umwana we yazize uburangare bw’ibitaro byananiwe kugenzura umuganga wabyo udafite ubumenyi buhagije mu mwuga w’ubuvuzi.

Muhammad Mubiru, umuyobozi w’ibitaro uyu mwana yaguyemo, avuga ko bababajwe n’ibyabaye, ariko avuga ko nta muganga uba ugendereye kwica umuntu, ahubwo avuga ko bishoboka ko uyu mubyeyi yaba yarashyize igitutu kuri uyu muforomo ngo amuterere urushinge umwana we vuba ku buryo byaba ari byo nyirabayazana y’urwo rupfu.

Yagize ati: “ Ntidushobora guhamya ibyo baturega, nta buryo na bumwe umuganga ashobora gukora ikosa ryo kwica. Ibyo dukora ntibigamije kwica abantu.”

Godfrey Binaisa Okwonga, se w’umwana wishwe yatangaje ko yamaze gushyikiriza ikirego polisi kugira ngo ikore iperereza ku rupfu rw’umwana we.

Umunyeshuri wimenyereza umwuga w'ubuvuzi mu bitaro bya Gulu yateye umwana urushinge ahita apfa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza