Uganda: Polisi yataye muri yombi umusore uherutse gusimbuka igorofa ashaka kwiyahura

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 27 Nzeri 2016 saa 02:52
57 38

Polisi ya Uganda yataye muri yombi umusore w’imyaka 17 witwa Mustapha Lule uherutse gusimbuka inyubako y’amagorofa atanu (Mabirizi Complex)iherereye mu mujyi wa Kampala ashaka kwiyahura ariko ntiyapfa.

Uyu musore yatawe muri yombi kugira ngo ajye guhatwa ibibazo ku mpamvu yamuteye kugerageza kwiyambura ubuzima.

Hamatu Namakula, nyina wa Lule yatangaje ko ejo ku wa mbere ahagana saa saba z’amanywa ari bwo polisi yamutwaye nyuma yo kumubwira ko agiye gukorerwa isuzuma.

Ati "Umupolisi wakunze gukurikirana ubuzima bw’umuhungu wanjye kugeza tuvuye mu bitaro, yadusabye ko twahurira mu mujyi. Ubwo twahuriraga Mapeera House, yahise atujyana ku biro bya polisi ya Kampala.”

Ku itariki ya 3 Nzeri ni bwo Lule yasimbutse avuye ku gisenge cy’inyubako Mibirizi Complex, ahita agwa hejuru y’imodoka yari hasi, agira ibikomere bidakomeye ku mutwe, ibintu abenshi bemeza ko yashakaga kwiyahura.

Ingingo ya 210 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha muri Uganda, ivuga ko kugerageza kwiyahura ari icyaha gihanwa ku buryo uwagikoze afungwa kugeza ku myaka ibiri.

Daily Monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko yagerageje kuvugana n’umuvugizi wa polisi ya Kampala, Emilian Kayima ntiyaboneka.

Umuvugizi wa polisi ya Uganda, Felix Kaweesi na we ntiyabashije kuboneka ngo agire icyo atangaza ku itabwa muri yombi rya Lule.

Mu cyumweru gishize na bwo hari undi musore wasimbutse inyubako Garden City na we yitura hejuru y’imodoka.

Mustapha Lule yasimbutse igorofa ashaka kwiyahura ariko ntiyapfa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE