00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Perezida Museveni yasabye inzego z’umutekano guhigisha uruhindu abakwirakwiza ko yapfuye

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 8 Nyakanga 2021 saa 08:18
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yasabye inzego z’umutekano guhigisha uruhindu abagenda bakwirakwiza ko yapfuye kandi akiri muzima.

Ku wa 26 Kamena 2021 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana amakuru ko Perezida Museveni yapfuye, ababisakaje bagasobanura ko ngo yazize indwara z’ubuhumekero zifitanye isano na COVID-19.

Nyuma y’aho yagiye agaragara mu ruhame ariko aho ageze “abaturage bakagwa mu kantu” kuko abenshi babaga bazi ko yapfuye. Ibyo bihuha ngo byakomeje gukwirakwizwa cyane n’abantu bifashisha imbuga zitandukanye zirimo na Facebook ariko bagahisha imyirondoro yabo nyayo nk’uko Dail Monitor yabitangaje.

Kuko imbuga nkoranyambaga muri icyo gihugu zifunzwe kuva mu minsi y’amatora yabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka, abaturage benshi basigaye bizera ibihuha kurusha amakuru ya nyayo by’umwihariko iyo babibonye ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwo yari mu muhango w’irahira ry’abaminisitiri kuri uyu wa Kane tariki 8 Nyakanga 2021, Perezida Museveni yavuganye umujinya uko yageze i Bombo mu Karere ka Luweero abaturage bakikanga kuko bari bazi ko yapfuye.

Yakomeje ati “Nk’uko mubizi imbuga nkoranyambaga ziravuga ko Museveni yapfuye. [Abashinzwe umutekano] bakwiye kugaragaza uwazanye iyo nkuru vuba na bwangu.”

Yahize ko na we ubwe ari bufashe abashinzwe umutekano gushakisha isoko y’ibyo bihuha, ati “Nkeneye gufatanya nabo tukakugeraho. Waba uri mu Burayi, turakwihannye tukubwira ngo ujye mu kuzimu kuko urimo gutakaza igihe cy’abantu.”

Perezida Museveni ayoboye manda ye ya Gatandatu kuva mu 1986. Ni manda itaravuzweho rumwe kuko amatora yatsindiyemo Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) bari bahanganye bikomeye yavuzwemo ubujura bw’amajwi no guhohotera bamwe mu baturage bigatuma badatora, mu gihe hari na site z’itora zabuzeho ibikoresho ahandi udusanduku tw’amajwi tukaburirwa irengero. Yabonye intsinzi ku majwi 58,64%, Bobi Wine agira 34,83%.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yasabye inzego z’umutekano guhigisha uruhindu abakwirakwiza ko yapfuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .