Uganda: Perezida Museveni yafunze Kaminuza ya Makerere

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 2 Ugushyingo 2016 saa 07:48
Yasuwe :
0 0

Perezida Museveni wa Uganda yafunze Kaminuza ya Makerere, imwe mu zikomeye muri icyo gihugu, icyemezo ngo yafashe mu rwego rwo kurengera abantu n’ibintu.

Nk’uko bigaragara mu itangazo yashyizeho umukono kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Ugushyingo 2016, Perezida Museveni yavuze ko ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga ndetse n’ingingo ya 26 agace kayo ka kabiri rigenga kaminuza n’andi mashuri ryo mu 2001 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, ahagaritse iyi kaminuza ya Makerere ku mpamvu zihutirwa kandi ngo ikazafungurwa habanje gutangwa andi mabwiriza.

Perezida Museveni afashe iki cyemezo nyuma y’imyigaragambyo yari imaze iminsi ikorwa n’abanyeshuri muri iyo kaminuza, yatangiye ku wa 20 Ukwakira, ubwo bigaragambyaga bamagana imiterere y’amafunguro bahabwaga bavuga ko ari mabi.

Icyo gihe abanyeshuri barigaragambije, bamena inzugi n’amadirishya y’ibyumba byo gufatiramo amafunguro, ibikombe n’amasahane, banangiza byinshi muri iyo Kaminuza. Ibyo byakurikiwe no kwirukana abanyeshuri 15 ku wa 26 Ukwakira nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byabitangaje.

Mu 2014, Kaminuza ya Makerere yari yafashe icyemezo cyo kutazongera kugaburira abanyeshuri bigira ku mfashanyo ya Leta, ihagarika no kujya igemura amafunguro hanze y’ikigo, ibyo ngo byari byemejwe mu rwego rwo kurushaho kwita cyane ku ireme ry’uburezi itanga ndetse n’ubushakashatsi.

Ibyo byatumye abanyeshuri bishakira uburyo bwo kwitunga bitewe n’aho baba, aho nk’urugero, abo muri Mary Stuart, Complex na Lumumba halls bafatiraga amafunguro muri Mary Stuart hall, abo muri Livingstone bagasangira n’abo muri Africa Hall, ibyo bitandukanye no hambere, aho abanyeshuri bafataga amafunguro hakurikijwe aho baba.

Imyigaragambyo yakomeje kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Ukwakira, nyuma y’Inteko rusange y’abarimu yemeje ko bigaragambya kugeza igihe bishyuriwe imishahara yabo. Abanyeshuri na bo bahise biyunga kuri abo barimu kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ugushyingo nk’uko Daily Monitor ibitangaza.

Iyi myigaragambyo ngo yahanganishije aba banyeshuri n’inzego z’umutekano zarinze kwifashisha imyuka iryana mu maso kugira ngo babatatanye, nyuma yo guhangana nabo babatera amabuye.

Abarimu ba Makerere bo bigaragambyaga bishyuza agahimbazamusyi ku mishahara yabo y’amezi umunani (8) ashize batabariyemo ukwa cumi (Ukwakira).

Roy Ssembogga, Umuyobozi ushinzwe abanyeshuri muri iyi kaminuza, yabasabye kuba bihanganiye iki cyemezo cy’Umukuru w’Igihugu, ababwira ko igisubizo cya nyuma ari we kiri buturukeho nyuma yo kuganira n’ubuyobozi bwa Minisiteri y’Uburezi.

Perezida Museveni afunze iyi kaminuza nyuma y'imyigaragambyo iyimazemo iminsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza