00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda mu ihurizo rikomeye nyuma y’igabanuka rya 34% ry’ibicuruzwa yoherezaga muri Kenya

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 10 Ugushyingo 2021 saa 08:47
Yasuwe :
0 0

Leta ya Uganda iri mu ihurizo rikomeye ry’igihombo mu by’ubucuruzi biturutse ku kuba Kenya yarakumiriye bimwe mu bicuruzwa byayo bigatuma ibyo Uganda yoherezaga muri iki gihugu bigabanuka ku kigero cya 34%.

Imibare igaragaza ko ibicuruzwa Kenya yatumizaga muri Uganda byagabanutse cyane cyane guhera muri Gashyantare 2021. Muri uku kwezi ibi bicuruzwa byari bifite agaciro ka miliyari 29 Frw, gusa nyuma y’amezi arindwi kaje kugabanuka kagera kuri miliyari 18,2 Frw.

Iri gabanuka hagati y’ibi bihugu ryatewe n’intambara y’ubucuruzi bigiye kumaramo hafi imyaka ibiri. Iyi ntambara yatangiye mu 2019 Kenya ikumira amata ava Uganda.

Muri iki gihe Kenya yakumiriye litiro 262.632 z’amata akomoka muri Uganda afite agaciro 157,106 $.

Kenya yavuze ko yafashe iki cyemezo kubera ko amata n’ibiyakomokaho byinjiraga mu gihugu bivuye muri Uganda byabaga bitujuje ubuziranenge, ibindi bikazanwa mu buryo bwa magendu.

Muri Mutarama 2020 Uganda nayo yatangaje ko igiye kwihimura kuri Kenya yongera imisoro ku bicuruzwa biturukayo.

Iyi ntambara y’ubucuruzi hagati ya Kenya na Uganda yarakomeje no muri 2021. Muri Werurwe Kenya yakumiriye ibigori biva muri Uganda, ivuga ko biba birimo ikinyabutabire cya ‘aflatoxin’ ku kigero cyo hejuru.

Muri Nzeri, Kenya yaje gufata ikindi cyemezo cyashegeshe Uganda, igabanya ingano y’isukari yakuraga muri iki gihugu ku kigero cya 79%.

Iki gihe Kenya yavuze ko abacuruzi bazemererwa kwinjiza gusa toni 18.923 z’isukari iturutse muri Uganda mu gihe bari basanzwe binjiza toni 90 000.

Amakuru dukesha Business Daily Africa avuga ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo, muri uku kwezi kwa Ugushyingo itsinda ry’abayobozi ba Kenya rizagirira uruzinduko muri Uganda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .