Mu mpera z’umwaka ushize, Anite yitabiriye amatora y’ibanze y’ishyaka riri ku butegetsi NRM, ashaka guhagararira iryo shyaka mu bakandida bagombaga kwiyamamariza umwanya w’ubudepite ku rwego rw’igihugu.
Ntabwo byamukundiye kuko yatsinzwe na mugenzi we Dr Charles Ayume. Uko gutsindwa byaramurakaje bituma mu matora y’abadepite muri Koboko, ashyigikira umukandida wigenga Mr Charles Yakani.
Daily Monitor yatangaje ko Anite uburakari bwakomeje kuba bwinshi kugeza ubwo ajya kwambura abaturage ba Koboko imodoka itwara abarwayi yari yarabahaye. Iyo modoka yayitanze muri Nzeri umwaka ushize.
Bivugwa ko iyo modoka abaturage bayambuwe mu cyumweru gishize. Abashinzwe ubuzima muri Koboko bavuze ko hashize iminsi aho iyo modoka yaparikwaga itahaboneka, icyakora ngo nta butumwa bwa Anite barabona bubamenyesha ko imodoka ayisubiranye.
Meya wa Koboko Wilson Sanya we yemeje ko imodoka Anite yayisubiranye. Yagize ati “Ndemeza ko imodoka yasubijwe Anite. Ubwo mperuka kuvugana n’uwayitwaraga, yanyemereye ko yayisubijeyo abitegetswe na Minisitiri.”
Anite yanze kugira icyo atangaza kuri ayo makuru ubwo yahamarwaga n’itangazamakuru. Akarere ka Koboko gasanganywe izindi modoka zitwara abarwayi zirindwi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!