Uganda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite imfungwa zicucitse muri gereza

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 6 Gashyantare 2018 saa 08:44
Yasuwe :
3 3

Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubushakashatsi, International Centre for Prison Studies, cyashyize hanze raporo igaragaza ko Uganda iza ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu 10 bifite imfungwa nyinshi mu magereza.

Gereza za Uganda zirimo imfungwa zisaga 38,000 aho kugira 15,000 nk’uko bisabwa n’amategeko, bigatuma ari nayo iza imbere mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Daily Monitor yanditse ko nk’uko iyo raporo ibigaragaza, ngo Haiti iza ku mwanya wa mbere ku Isi aho imfungwa no kubona umunota n’umwe wo kuruhuka bigorana.

Buri mfungwa irira, ikaryama, ikanaba mu kanya gato kangana na ¼ cy’uburiri bwagenewe abantu babiri.

Raporo ivuga ko “Iyo mifungire ishobora kuba iterwa n’imikorere mu buryo bw’amategeko muri icyo gihugu gishyirwa muri bimwe mu bikennye cyane ku Isi. Abari hagati ya 80% na 90% mu bafunze baba bategereje kuburana kuko ingwate muri icyo gihugu si amahitamo y’imfungwa.”

Igihugu kiza ku mwanya wa kabiri ni El Salvador, Benin ikaza ku wa Gatatu. Ibindi biza kuri urwo rutonde harimo Philippines, Venezuela, Bolivia, Sudani, Antigua, Barbuda na Guatemala.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa muri Uganda, Frank Baine, yavuze ko atari azi iby’iyo nyigo yakozwe.

Gusa yagize ati “Ugereranyije n’abaturanyi bacu twebwe dufite imfungwa nke. Ariko ku bijyanye n’aho zifungirwa ntabwo bimeze neza hakenewe ibikorwaremezo ku buryo bwihutirwa.”

Baine avuga ko ubwinshi bw’imfungwa mu magereza bugaragaza ko hakenewe ubundi buryo bwo gutanga ibihano butari ugufungira mu magereza, kwagura imiterere yazo no kubaka izindi nshya.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rigaragaza ko abantu bagera kuri miliyoni icyenda bafungiye mu magereza hirya no hino ku Isi, mu gihe nibura ½ cyabo bagaragaza ibimenyetso byo guhungabana ndetse abagera kuri miliyoni bakaba bafite ibibazo byo mu mutwe.

Gereza za Uganda ziza ku isonga mu kugira imfungwa nyinshi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza