00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Janet Museveni yasabye abarimu bose kwikingiza COVID-19 cyangwa bakirukanwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Kanama 2021 saa 03:20
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Uburezi muri Uganda, Janet Museveni yasabye abarimu bose muri iki gihugu kwikingiza COVID-19 cyangwa ntibazemererwe kongera gukandagira mu ishuri mu gihe amasomo azaba asubukuwe.

Janet Museveni yavuze ko umwarimu wese uzakoresha icyangombwa cy’impimbano kigaragaza ko yakingiwe bishobora kumuviramo kwirukanwa.

Yavuze ko gukingira abarimu biri mu bizafasha Uganda guhashya COVID-19 ngo kuko bari mu bantu bahura n’abantu benshi biganjemo abanyeshuri nabo bashobora kwanduza abagize imiryango yabo mu gihe baba banduye.

Mu kwihutisha iki gikorwa, BBC dukesha iyi nkuru yavuze ko mu mashuri na kaminuza hazashyirwa ahantu hatangirwa serivisi zo gukingira.

Minisiteri y’Uburezi muri Uganda imaze iminsi iri ku gitutu, aho abaturage bayisaba kongera gufungura amashuri nyuma y’uko yafunzwe ku wa 6 Kamena 2021, mu rwego rwo kurwanya inkubiri ya kabiri muri iki gihugu.

Minisitiri w'Uburezi muri Uganda, Janet Museveni yasabye abarimu bose kwikingiza COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .