00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikare ba Uganda barakekwaho kwica abasivile muri Somalia

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Kanama 2021 saa 11:40
Yasuwe :
0 0

Imiryango Iharanira uburenganzira bwa muntu irimo na Human Rights Watch yasabye Uganda gutangiza iperereza ryimbitse ku basirikare bayo bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somali (AMISOM) bakekwaho kwica abasivile barindwi muri iki gihugu.

Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters, avuga ko aba basirikare ba Uganda barashe abasivile barindwi muri Somalia mu ntangiriro z’iki cyumweru ubwo bari mu mirwano na al-Shabab.

Ku wa 10 Kanama ngo ni bwo abasirikare ba Uganda batezwe n’abarwanyi ba al-Shabab ubwo bari bacunze umutekano mu gace ka Shabelle, mu kubarasaho ngo barasa n’abasivile.

Umwe mu babonye iki gikorwa kiba yabwiye Reuters ko koko Ingabo za Uganda zishe abasivile barindwi barimo n’umuvandimwe we witwa Omar Hassan wari umworozi muri aka gace. Uretse uyu ngo bishe n’abandi borozi batanu n’umushoferi.

Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa muntu yasohoye itangazo ivuga ko Uganda “ikwiye gukora iperereza ikarinda bikomeye abatangabuhamya kandi igakurikirana mu mategeko aba basirikare bayo kubera ibyaha bakekwaho.”

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ubinyujije muri AMISOM wavuze ko watangije iperereza kuri iki gikorwa.

Abasirikare ba Uganda barakekwaho kwica abasivile muri Somalia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .