00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda yohereje mu Budage ibilo 400 by’urumogi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Ukwakira 2021 saa 09:22
Yasuwe :
0 0

Mu cyumweru gishize, Guverinoma ya Uganda yohereje mu Budage ibilo 400 by’urumogi, biba inshuro ya kane icyo gihugu cyohereza hanze urumogi kuva cyakwemera ko ruhingwa ku mpamvu z’ubucuruzi.

Ikilo kimwe cy’urumogi Uganda yohereje mu Budage kwifashishwa mu bijyanye n’ubuvuzi, kigurwa amayero 4300, hafi miliyoni 4,3 Frw nk’uko biri ku rubuga Gmp-compliance rw’ikigo cyo mu Budage gikora imiti.

Urumogi rukoreshwa mu ikorwa ry’imiti ivura indwara zikomeye zirimo na kanseri.

Umwe mu bayobozi ba Sosiyete Industrial Hemp Uganda Ltd, ihinga urumogi muri Uganda, Benjamin Cadet, yavuze ko ubusanzwe bafite ubushobozi bwo kweza toni 30 z’urumogi ku mwaka, gusa kuri ubu uwo musaruro ntiwabonetse kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Yavuze ko intego ari ugutunganya urumogi rukavamo imiti n’ibindi bicuruzwa, ku buryo byatangira gucuruzwa ku isoko rya Uganda mu minsi iri imbere.

Yavuze ko ubu hari imiti y’ubwoko icumi bamaze kugerageza, bakaba barayoherereje ikigo gishinzwe imiti muri Uganda ngo kiyemeze ibone gushyirwa ku isoko.

Iyi sosiyete muri Werurwe uyu mwaka yohereje muri Israel ibilo 600 by’urumogi, byiyongera kuri toni 1,7 yari yoherejeyo muri Mutarama.

Mu mwaka wa 2015 nibwo Uganda yashyizeho itegeko ryemera ihingwa ry’urumogi muri icyo gihugu ku mpamvu zo kurukoresha mu buvuzi.

Kugeza ubu sosiyete imwe niyo yemerewe kuruhinga no kurugemura mu mahanga, nubwo izisaga 20 arizo zari zabisabye, nk’uko Daily Monitor yabitangaje.

Uganda imaze iminsi yohereza mu mahanga urumogi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .