Uganda igiye kubyutsa itegeko rishobora guha igihano cy’urupfu abakora ubutinganyi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 10 Ukwakira 2019 saa 05:54
Yasuwe :
0 0

Uganda yatangaje ko igiye kubyutsa itegeko rirwanya ubutinganyi rishobora kuzahanisha igihano cy’urupfu abazahamwa n’ibyo bikorwa.

Iryo tegeko ryari ryaburijwemo mu myaka itanu ishize kubw’amakosa yari arimo ariko Guverinonma yatangaje ko rigiye kubyutswa.

Minisitiri w’imyitwarire, Simon Lokodo yagize ati “Kuryamana kw’abahuje igitsina ntabwo ari umuco w’abagande nyamara hashize igihe hariho ubukangurambaga abatinganyi mu mashuri by’umwihariko mu rubyiruko aho bakwiza ibihuha ngo ni ibyo umuntu avukana.”

Lokodo yavuze ko icyo bashaka ari uko igitabo cy’amategeko ahana ibyaha muri Uganda bisobanurwa neza, ubikora, ubikwirakwiza n’ubishishikariza abandi bagahabwa igihano cy’urupfu.

Byinshi mu bihugu bya Afurika bifata ubutinganyi nk’umuziro ndetse bimwe byashyizeho amategeko atanga ibihano birimo gufungwa cyangwa icy’urupfu ku muntu wabihamijwe.

Lokodo yavuze ko mu minsi mike iryo tegeko riragarurwa mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse barifuza ko ritorwa mbere y’uko umwaka urangira.

Lokodo yavuze ko bakoze ubukangurambaga mu badepite ku buryo bazaritora ku bwinshi nkuko ikinyamakuru The Independent cyo mu Bwongereza cyabyanditse.

Mu 2014, urukiko rurinda Itegeko Nshinga ryatesheje agaciro itegeko rihana abatinganyi nyuma yo gusanga hari amakosa arimo.

Ubwo Uganda yatangizaga iryo tegeko mu 2014, yaramaganywe ku rwego mpuzamahanga ishinjwa kubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabanyije inkunga zahaga icyo gihugu, ishyiraho amananiza ku guhabwa visa ku bagande, ndetse ihagarika n’imyitozo ya gisirikare.

Banki y’Isi, Suède, Norvège, Denmark n’u Buholandi byahagaritse inkunga.

Lokodo yavuze ko kuri iyi nshuro biteguye ibyo abantu bazavuga cyangwa bazakora byose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza