00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda igiye gufungura ibikorwa byose, uzandura Covid-19 azabyimenyera

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 29 Ukwakira 2021 saa 08:56
Yasuwe :
0 0

Perezida Yoweli Kaguta Museveni yatangaje ko muri Mutarama 2022, ibikorwa byose mu gihugu bizafungurwa, byaba ibisaba ko abantu baba bikingije cyangwa se batarikingije.

Yabigarutseho mu ijambo yaraye agejeje ku baturage b’igihugu cye ku mugoroba wo ku wa Kane. Yavuze ko ubwo ibikorwa bizaba bifunguye, buri muturage afite inshingano zo kwirinda, nihagira ikintu kitagenda neza, ko buri wese ku giti cye akwiriye kwibyirengera.

Ati “Nihagira ikigenda nabi, buri wese biramureba.”

Mu bikorwa bizafungurwa muri Mutarama, harimo amashuri yari amaze igihe afunze n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi.

Uganda irateganya ko mu Ukuboza 2021, izaba imaze gukingira abaturage bangana na miliyoni 12 muri miliyoni 45 ziyituye.

Covid-19 imaze guhitana abantu 3.209 muri iki gihugu mu gihe abanduye bo ari 125.920.

Museveni yatangaje ko muri Mutarama 2022 ibikorwa byose mu gihugu bizafungurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .