00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Igikomangoma cyo mu bwami bw’aba-Tooro cyishwe na Covid-19

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 28 Kamena 2021 saa 07:29
Yasuwe :
0 0

Igikamangoma Damalie Komukyeya wari nyinawabo w’umwami w’aba-Tooro muri Uganda, Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV, yishwe na Covid-19 nyuma yo kugezwa ku bitaro akabura umwuka wa oxygène .

Damalie w’imyaka 72 yapfuye kuwa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021 mu nkengero z’Umurwa Mukuru Kampala.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda byatangaje ko yishwe no kubura ubufasha bw’ibanze cyane cyane ubumubashisha guhumeka ubwo yari ageze ku ivuriro, bikamuviramo urupfu.

Umunyamakuru Andrew Mwenda ni umwe mu binubiye uburyo Igikomangoma Damalie cyarangaranywe kwa muganga.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga yagize ati “Ejo nijoro yari muzima. Mu gitondo yagize ibibazo byo guhumeka, ajyanwa mu bitaro ariko agezeyo asanga nta oxygène ihari, niko gupfa.”

Damalie ni umukobwa wa George Kamurasi Rukidi III wahoze ari umwami w’ubwami bw’aba-Tooro.

Urupfu rw’icyo gikomangoma ni ikindi kimenyetso cy’uburyo icyorezo cya Covid-19 gikomeje guca ibintu muri Uganda n’ibibazo inzego z’ubuzima ziri guhura nabyo mu guhangana nacyo.

Hashize iminsi ibitaro byinshi byuzuye abarwayi ba Covid-19 muri icyo gihugu kugeza ubwo bamwe bagiye basezererwa barembye, ibyuma bibafasha guhumeka n’ibindi bakabitahana mu ngo.

Ibikoresho mu bitaro n’amavuriro nabyo ni iyanga nk’ibyifashishwa mu gupima Covid-19, ibitanda by’abarwayi, umwuka wa oxygène, imyenda ikingira abakora mu rwego rw’ubuzima n’ibindi.

Perezida Museveni aherutse gutegeka ko hafatwa ingamba zidasanzwe zirimo gukumira ingendo zihuza uduce n’utundi, gukora amasengesho n’ibindi ariko bisa nk’ibitari gutanga umusaruro wifuzwa.

Igikomangoma Damalie biravugwa ko cyazize kudahabwa umwuka wa oxygène ku gihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .