00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Ibiro bya Perezida byasabiye abavuga ko Museveni yapfuye guhanwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Nyakanga 2021 saa 02:28
Yasuwe :
0 0

Ibiro bya Perezida wa Uganda byasabye komisiyo ishinzwe itumanaho muri iki gihugu, UCC guhana abari gukwirakwiza amakuru avuga ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni yapfuye.

Amakuru avuga ku rupfu rwa Perezida Museveni yatangiye guhwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga mu minsi mike ishize nyuma y’uko umuntu wiyitiriye umuhungu we, Kainerugaba Muhoozi yanditse ubutumwa avuga ko se yitabye Imana azize COVID-19.

Uretse ubu butumwa hari n’ubundi bwacicikanye buvuga ko Perezida Museveni yaguye mu Budage aho yari yagiye kuvurizwa.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Umunyamabanga Mukuru w’Ibiro bya Perezida, Lindah Nabusayi yashyize hanze, yavuze ko impamvu Perezida Museveni atakigaragara cyane ari uko yahisemo gukoresha ikoranabuhanga mu kazi ke ka buri munsi mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

Ati “Perezida yashyizeho Guma mu Rugo ahita ahagarika ibyagombaga kumujyana mu ruhame byose. Akazi ke hafi ya kose kakorewe mu nama zifashisha ikoranabuhanga, televiziyo na radio.”

Yakomeje avuga ko abari gukwirakwiza amakuru y’uko Museveni yapfuye bakwiye guhanwa.

Ati “Bariya bari gutuma abantu bagira ubwoba butari ngombwa no guhangayika binyuze mu gukwirakwiza amakuru y’ibihuha; ni abanyabyaha bagendereye guteza impagarara. UCC ikwiye gukurikirana abakoresha imbuga nkoranyambaga nabi bagahanwa.”

Lindah Nabusayi yavuze ko Perezida Museveni ameze neza ndetse akomeje gukora imirimo ye ya buri munsi.

Ibiro bya Perezida wa Uganda byasabye ko abavuga ko Museni yapfuye bahanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .