00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Hakomeje kumvikana ubujura bw’imiti ya Leta n’ibikoresho by’ubuvuzi

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 19 Kamena 2021 saa 07:45
Yasuwe :
0 0

Polisi ya Uganda kuri uyu wa 18 Kamena 2021 yafatiye imiti ya Leta ifite agaciro ka miliyari y’amashilingi ya Uganda mu kigo nderabuzima cyigenga cyitwa Nansana giherereye mu murwa mukuru Kampala mu Karere ka Wakiso.

Daily Monitor yatangaje ko Abapolisi bo muri aka gace bahawe amakuru y’uko muri iki kigo nderabuzima cya Nansana bari gupakira imiti myinshi mu gikamyo bayishyira mu yindi modoka, bituma bihutira kujya kureba ubwoko bw’iyo miti.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Luke Owoyesigyire, yavuze ko Abapolisi bakihagera basanze iyo kamyo yuzuye amakarito y’imiti menshi ariho ikirango cy’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ububiko bw’imiti, ikirango cy’ Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyita ku Iterambere mpuzamahanga (USAID) ndetse n’icya Guverinoma ya Uganda.

Owoyesigyire yongeyeho ati “Twafunze umuforomo w’icyo kigo nderabuzima tunafatira icyo gikamyo. Iperereza riracyakomeje kugira ngo tumenye izo modoka zaje gutwara andi makarito y’imiti.”

Umuvugizi wa Polisi yakomeje avuga ko bagiye gukomeza iperereza kugira ngo batahure uwihishe inyuma y’ubwo bujura nyuma yo kumenya inkomoko y’iyo miti.

Uretse iyi miti yafashwe, Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu yatangaje ko hari abaturage babonetse bafite ibikoresho bitanga umwuka ‘Oxygène’ mu ngo zabo byo kongerera umwuka abarwayi ba Covid-19.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryagize riti “Minisiteri y’Ubuzima yamenye ko hari umubare munini w’abaturage bafite Oxygène mu ngo zabo, bakazikoresha bongerera umwuka abarwayi ba Covid-19.”

“Ibyo bikoresho bitanga umwuka biri kugurwa ahantu hatazwi, bimwe muri byo ntabwo bifite icyemezo cy’ubuziranenge gitangwa na Minisiteri y’Ubuzima, cyangwa se Ikigo gihugu gishinzwe ibiribwa n’Imiti.”

Iyi Minisiteri yaburiye abaturage ko bagomba guharika ikoreshwa ry’ibi bikoresho kuko byemewe gukoreshwa gusa n’umuganga wabihuguriwe kuko ari we uzi igihe cyo guha umurwayi umwuka mwinshi cyangwa muke.

Ibi bibaye mu gihe muri iki gihugu abarwayi ba Covid-19 bari gupfa umusubirizo nyuma y’ubwiyongere bukabije bw’iki cyorezo, aho kuva yahagera muri Werurwe 2020, uku kwezi kwa Kamena ari bwo iki cyorezo cyakajije umurego kuko hagaragaye Covid-19 yihinduranyije yo mu Buhinde iri guhitana imbaga kandi yandura ku kigero kiri hejuru cyane.

Ku munsi w’ejo tariki 17 Kamena babonye abarwayi bashya 1 564, ndetse hapfa abantu 42 umunsi umwe.

Kugeza ubu muri Uganda hamaze abantu 68.779 bamaze kwandura Coronavirus abakize ni 49.026 mu gihe abamaze guhitanwa nayo ari 584.

Mu Kigo Nderabuzima bya Nansana muri Uganda hafatiwe imiti ya Leta ifite agaciro ka miliyari y'amashilingi ya Uganda /Ifoto: Daily Monitor

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .