00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Gen Katumba uyobora Minisiteri y’Umurimo yarusimbutse, umukobwa we yicwa n’amasasu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Kamena 2021 saa 09:16
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi muri Uganda, Gen Edward Katumba Wamala, yarusimbutse, nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa 1 Kamena 2021 yarashwe n’abantu bataramenyekana agakomereka, umukobwa we witwa Brenda we yahise apfira muri icyo gitero.

Iyi nsanganya yabereye aho uyu mugabo asanzwe atuye mu gace ka Bukoto mu Murwa Mukuru, Kampala. Abantu batamenyekanye barashe amasasu ku modoka ye bakamukomeretsa.

Bivugwa ko yari avuye mu rugo agiye mu muhango wo gushyingura nyirabukwe. Yari kumwe n’umukobwa we mu modoka, we wahise upfa akigezwa kwa muganga. Ikindi kandi ni uko umushoferi wari utwaye iyo modoka nawe yahise apfa.

Amakuru dukesha NTV avuga ko Gen Katumba Wamala yahise ajyanwa ku bitaro aho ari kwitabwaho n’abaganga.

Uretse kuba Minisitiri, Gen Katumba Wamala yabaye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umurimo, aba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda ndetse anayobora Polisi y’iki gihugu.

Imwe mu mafoto yafashwe, yagaragaje Gen Katumba yuzuye amaraso ku ipantalo
Imodoka uyu musirikare yari arimo yarashwe amasasu menshi
Gen Edward Katumba Wamala yarashwe n'abagizi ba nabi ariko ararusimbuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .