Kwamamaza

Uganda: Gen.Kale Kayihura ntiyitabye urukiko ngo aburane n’abatavuga rumwe na Leta

Yanditswe kuya 10-08-2016 saa 19:04' na Philbert Hagengimana


Umuyobozi wa Polisi muri Uganda ntiyigeze agaragara mu rukiko, ngo aburane urubanza aregwamo n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bamushinja ko abapolisi ayobora bakubise buyoka, abarwanashyaka bari bari mu myigaragambyo.

Kuri uyu wa Gatatu, ni bwo hari hateganyijwe urubanza ruregwamo Umuyobozi wa polisi ya Uganda n’abandi bapolisi bakuru, ariko rwaje gusubikwa kugira ngo Ubushinjacyaha bubanze busoze imirimo yabwo y’iperereza.

Icyumba cy’urukiko cyagombaga kuburanishirizwamo urwo rubanza, hagaragaye abavoka bagera kuri 20 bari baje kuburanira uruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bareze bavuga ko Polisi yabakubitiye abarwanashyaka.

Yaba Gen.Kale Kayihura, umuyobozi wa Polisi, ndetse n’abandi bapolisi bakuru barindwi, nta n’umwe wahageze, yewe nta n’umwunganizi wabo wigeze uhagera.

Gusa hanze y’urukiko hari ikivunge cy’abantu basaga 200, bigaragambyaga bamagana ibirego biregwa Gen.Kale Kayihura, aho ibyapa bari bitwaje byari byanditseho amagambo yo kumushyigikira nk’umwe mu ntwari zarwanye urugamba rwo kubohora Uganda, nk’uko Chimpreports yabyanditse.

Elias Lukwago, Umuyobozi w’Umujyi wa Kampala wari witabiriye urwo rubanza, Polisi yamukuye mu menyo ya Rubamba, kuko abo bari mu myigaragambyo hanze y’urukiko bari barahiye kumugirira nabi hamwe n’abo bavoka bari baje kuburanira abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ndetse umwe muribo we imodoka ye bayimennye ibirahure.

General Kayihura n’abandi bapolisi bo mu rwego rwo hejuru barindwi bashinjwa kuba abo bayobora barahutaje n’ingufu zidasanzwe abashyigikiye Kizza Besigye wabaye umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Umuyobozi wa Polisi ya Uganda, Gen.Kale Kayihura

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved