Uganda: Dominic Ongwen wari mu buyobozi bw’inyeshyamba za LRA yahamijwe ibyaha by’intambara

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 5 Gashyantare 2021 saa 08:53
Yasuwe :
0 0

Dominic Ongwen wahoze mu buyobozi bw’Inyeshyamba za LRA [Lord’s Resistance Army], yahamijwe ibyaha by’intambara, ibyibasiye inyokomuntu, ubwicanyi, gufata ku ngufu no gukorera iyicarubozo n’ubucakara abakobwa n’abagore n’ibindi.

Kuri uyu wa Kane tariki 4 Gashyantare 2021, nibwo Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, rwahamije Ongwen ibi byaha byose. ICC yashakishaga uyu mugabo kuva mu 2005, ubwo yashyirirwagaho impapuro zimuta muri yombi.

Kuva mu 2011 Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu bya Afurika byaramushakishaga aza kwemera kwigemurira uru rukiko mu 2015 ubwo yabaga muri Centrafrique.

Ongwen abaye umusirikare wa mbere wa LRA, uburanishijwe na ICC, ibirego bifitanye isano n’ibitero byibasiye inkambi enye muri Uganda mu 2004. Abarokotse ibyo bitero barenga ibihumbi bine nibo batanze ubuhamya muri uru rubanza.

Biteganyijwe ko isomwa ry’urubanza rwa Ongwen rizaba ku munsi ukurikira aho byitezwe ko ashobora guhanishwa igifungo cya burundu.

Ubwo yari mu rukiko, Ongwen yavuze ko yashimuswe na LRA, agahatirwa kujya kuba umusirikare akiri umwana, mbere yo kuzamurwa mu ntera akagirwa uwungirije Joseph Konny washinze LRA.

Umunyamategeko we, Krispus Ayena Odongo, yabwiye BBC ko bagiye guhita bajuririra icyemezo cy’urukiko.

Ku rundi ruhande ariko Umucamanza wa ICC, Elise Keppler, avuga ko bishimiye kugeza imbere y’ubutabera umwe mu nyeshyamba za LRA.

Ongwen Dominic yashimuswe n’inyeshyamba za LRA, ubwo yajyaga ku ishuri nyuma aza kugenda azamurwa mu ntera aba umwe mu bayobozi b’izi nyeshyamba zagenderaga ku mahame y’amategeko 10 y’Imana.

Mu 2005, nibwo ICC yamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi, mu 2013, Amerika ishyiraho miliyoni eshanu z’amadorali ku muntu wese uzamubona. Mu 2015 yishyikiriye urukiko rwa ICC naho mu 2021, yahamijwe ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Dominic Ongwen yahamijwe na ICC ibyaha by'intambara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .