Uganda: Depite Zaake wakorewe iyicarubozo n’igisirikare arembeye mu Buhinde

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 5 Nzeri 2018 saa 10:54
Yasuwe :
0 0

Depite Francis Zaake uhagarariye agace ka Mityana mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, yagiye kuvurizwa aho bakirira indembe mu bitaro bya Manipal bikomeye cyane mu Buhinde.

Ni nyuma y’umunsi umwe avuye muri Uganda akajya kwivuriza mu Buhinde.

Umugore we Bridget Namirembe yemeje ko Zaake yasuzumwe bagasanga afite ibikomere byinshi ku mutwe, ku ijosi n’imitsi biturutse ku nkoni n’iyicarubozo yakorewe ubwo yatabwaga muri yombi nyuma y’imvururu zakurikiye amatora y’umudepite uhagarariye agace ka Arua.

Namirembe nawe usanzwe ari umuganga yavuze ko abaganga bo mu Buhinde bari banasuzumye ibyemezo by’abaganga bo ku bitaro bya Lubaga muri Uganda, ari naho uyu mudepite yamaze iminsi arwariye.

Depite Zaake yajyanywe ku bitaro ku wa 14 Kanama n’abashinzwe umutekano gusa Guverinoma ya Uganda yaje kuvuga ko uyu mugabo yatorotse Polisi aho yari afungiye.

Chimpreports yavuze ko ku wa 20 Kanama 2018, Umuyobozi w’Ibitaro bya Lubaga, Dr Andrew Sekitoleeko yabwiye guverinoma ko yaha uburenganzira Zaake akajya kwivuza mu mahanga.

Yavugaga ko bitabaye ashobora kuzakurizamo ubumuga buhoraho mu gihe yaba adahawe ubuvuzi bwisumbuyeho.

Depite Zaake yashatse kujya kwivuza mu Buhinde ku wa 30 Kanama abuzwa kugenda ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe arongera atabwa muri yombi kuko atari afite icyemezo cy’ishami rishinzwe iperereza muri polisi.

Yajyanwe ku bitaro bya Kiruddu aho ku wa mbere yashinjwe ibyaha byo kugambanira igihugu ariko yemererwa kujya kwivuza mu Buhinde.

Depite Zaake n’abandi banyepolitiki 34 barimo Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine (nawe yagiye kuvurizwa muri Amerika) bashinjwa icyaha cy’ubugizi bwa nabi bwakurikiye ibikorwa byo kwamamaza umudepite uhagarariye agace ka Arua mu Nteko Ishinga Amategeko.

Depite Francis Zaake uhagarariye agace ka Mityana mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda yashyizwe mu ndembe mu Buhinde

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza