Kwamamaza

Uganda: Besigye yongeye kuvuga ko ariwe watsinze amatora

Yanditswe kuya 15-08-2016 saa 15:58' na Mukaneza M.Ange


Kizza Besigye, wari umukandida wa FDC mu matora ya perezida wa Uganda yongeye guhamya ko ariwe watsinze amatora y’umukuru w’igihugu ndetse ko urugamba rwo kubigaragaza rutararangira.

Muri Gashyantare 2016 ni bwo muri Uganda habaye amatora ya perezida aho yaje kwegukanwa na Yoweri Museveni wari usanzwe ayobora iki gihugu.

Besigye wari mu bakandida bari bahanganye na Museveni ariko ntiyanyuzwe n’ibyavuyemo ndetse ahamya ko ariwe wegukanye umwanya wa perezida.

Ubwo yari yasuye akarere ka Kagadi ku Cyumweru, Besigye yavuze ko atadohotse ku rugamba rwo kubohora Uganda no kuyikura mu maboko y’ubutegetsi we yita ubw’igitugu.

Yahamirije abamushyigikiye bo mu duce twa Kyaterekera, Mpeefu, Muhorro n’umujyi wa Kagadi ko yatsinze amatora ku majwi 52% ariko komisiyo y’amatora igahitamo gutangaza ko Museveni ari we watsinze.

Besigye atangaje ibi mu gihe amaze igihe gito afunguwe hatanzwe ingwate aho akurikiranweho kurahirira kuba perezida kandi atari we watsinze amatora, icyaha gifatwa nk’ubugambanyi.

Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga ko Besigye yanagarutse k’Umuyobozi mukuru w’igipolisi, Gen. Kale Kayihura avuga ko igihe kigeze ngo na we agerweho n’ubutabera atahwemye kugeza ku batavuga rumwe na leta.

Kayihura aherutse guhamagazwa n’urukiko kugira ngo yisobanure ku byaha ashinjwa byo guhohotera abatavuga rumwe na leta.

Besigye yasuye akarere ka Kagadi kamaze igihe gito kabayeho, mu rwego rwo gushyigikira abakandida bo mu ishyaka rye bahatanira guhagararira aka karere mu Nteko Ishinga Amategeko.

Besigye yabwiye abamushyikiye ko ari we watsinze amatora y'umukuru w'igihugu

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved