Kwamamaza

Uganda: Besigye agiye gutangiza umushinga wo kubaka Kiliziya

Yanditswe kuya 16-08-2016 saa 18:55' na Gonzalde Nshimiyimana


Umuyobozi w’ishyaka riharanira impinduka (FDC) muri Uganda, Kiiza Besigye yatangaje ko agiye gutangira gukusanya amafaranga azakoreshwa mu kubaka Kiliziya ahitwa i Siyon, mu gace gaherereye i Rutete, mu karere ka Rugadi.

Ibi yabitangaje ubwo yahuraga n’abarwanashyaka ba FDC mu bikorwa byo kwamamaza abahatanira imyanya mu nteko Ishinga Amategeko byasojwe n’amasengesho rusange kuri uyu wa mbere, tariki ya 15 Kanama 2016.

Besigye ushinja Guverinoma ya Uganda kutita ku duce tubonekamo imitungo kamere, yabwiye abari muri iyo nama ko we n’ishyaka rye FDC bazafatanyiriza hamwe n’ibindi bigo, bakubaka kiliziya muri kariya gace ka Siyon aho abakirisitu benshi bakunze gusura kubera ibitangaza bihakorerwa.

Amwe mu magambo yaranze imvugo ze, Besigye utajya aripfana yavuze ko ababazwa cyane n’ubuyobozi butita ku duce tubyara umusaruro nk’uturuka mu bukerarugendo.

Besigye yagize ati “Ishyaka riri ku butegetsi (NRM) ritakaza imitungo ku bidakenewe cyane nko kugura ibyuka biryana mu maso nk’aho barebye ahakabaye inkingi za mwamba mu iterambere ry’igihugu nko kuzamura ubukerarugendo, guteza imbere amashuri y’ubumenyingiro, kwita ku buzima, ibikorwaremezo n’ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi.

Besigye avuga ko mu gihe baba batewe ishema no kurandura burundu ubushomeri ndetse no kuzamura ubukungu bw’igihugu, bagakwiye kubiha agaciro.

Besigye uheruka gutsindwa mu matora y’umukuru w’igihugu, yari ari mu bikorwa byo kwamamaza abarimo Magret Naziwa Rujunba wiyamamariza kuba Depite mu Nteko Ishinga Amategeko, Peter Byahangire ushaka kuyobora akarere ka Kagadi na Proscovia Kunihira, umugore ushaka guhagararira akarere ka Kibaale mu matora y’abadepite.

Besigye yemereye abarwanashyaka ba FDC ko agiye kubaka kiliziya i Siyon ahasanzwe hateranira abakristo benshi

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved