00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Batatu bashinjwa kugaba igitero ku bari gushyingura bagejejwe mu rukiko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ugushyingo 2021 saa 10:22
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwo muri Uganda rwagejeje imbere y’ubutabera abagabo batatu bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba aho bagabye igitero ku bari mu bikorwa byo gushyingura umusirikare wayoboye ibikorwa byo kurwanya Al-Shabaab muri Somalia.

Gen. Major Paul Lokech washyingurwaga yakoze muri Somalia aho yayoboye ingabo zari mu butumwa bw’amahoro muri AMISOM, yayoboye ibikorwa byo kurwanya imitwe y’iterabwoba ifitanye imikoranire na Al-Qaeda.

Abashinjacyaha bavuze ko abo bagabo batatu ari bamwe mu bari bagize umutwe w’inyeshyamba za ADF, ubutegetsi bwa Uganda bushinja uruhare mu gutegura no kugaba igitero ku bantu bari mu muhango wo gushyingura mu gace Lokech muri Kanama.

Geoffrey Turyamusiima, umunyamategeko w’abo bagabo uko ari batatu, yabwiye itangazamakuru ko abakiliya be bakorewe iyicarubozo aho bari bafungiye nyuma y’ifatwa ryabo muri Kanama.

Ati “Ntibashobora guhagarara neza kandi baramutse bakuyemo imyenda, ibimenyetso by’iyicarubozo bakorewe byakwigaragaza ku mibiri yabo.”

Inyeshyamba za ADF zifite inkomoko muri Uganda zishinjwa kwica ibihumbi by’abasivile mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri Werurwe, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko ADF ifitanye imikoranire na Islamic State. Uganda yagabweho ibitero byinshi mu bihe bya vuba yitiriye inyeshyamba za ADF.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .