Kwamamaza

Uganda: Amashuri 63 aterwa inkunga na Amerika agiye gufungwa kubera umwanda

Yanditswe kuya 18-08-2016 saa 13:59' na Mukaneza M.Ange


Ministeri y’uburezi muri Uganda yafashe umwanzuro wo gufunga amashuri agera kuri 63 y’umuryango Bridge International Academies (BIA) kubera ibibazo by’umwanda byayagaragayemo.

Umuryango BIA uterwa inkunga na Banki y’isi, Leta zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza n’abandi baherwe batandukanye ku isi barimo Bill Gates, Mark Zuckerberg na Pierre Omidyar.

Abiga mu mashuri ya BIA bishyura amadorali y’Amerika atageze kuri atanu buri kwezi mu rwego rwo guha abatishoboye n’abatuye mu duce tutarimo amashuri ya leta uburenganzira bwo kwiga.

Ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko ku wa kabiri, Minisitiri w’uburezi na siporo, Janet Museveni(umugore wa Yoweri Kaguta Museveni ) yavuze ko mu igenzura ryakozwe muri aya mashuri basanze nta bikoresho bihagije afite, isuku nke ndetse n’integanyanyigisho akoresha ikaba idaha umwana umwanya wo kubaza mwarimu ibibazo.

Yavuze ko amashuri ya BIA azafungwa iki gihembwe nikirangira, akazongera gufungura ari uko habanje gusuzumwa niba yarashyize mu bikorwa ibisabwa na Minisiteri y’uburezi.

Janet Museveni yavuze ko ishuri rimwe muri 63 ya BIA ari muri Uganda, ari ryo ryari ryanditse ndetse ryemerewe gukorera mu gihugu. Iperereza ryagaragaje ko uburyo aya mashuri yari yubatse mu buryo bufifitse, ndetse n’igihe bari bahawe cyo kuyavugurura kikaba cyararenze.

Michael Kaddu , umwe mu bayobozi ba BIA muri Uganda yavuze ko batewe impungenge n’icyemezo cyo gufunga aya mashuri kuko uretse kuba abana ibihumbi 12 bazasigara badafite aho bigira, abantu basaga 800 na bo bakazatakaza imirimo yabo.

Yongeyeho ko bategereje kwerekwa raporo yatumye iki cyemezo gifatwa kugira ngo bakosore ahari ibibazo nk’uko bisanzwe bigenda, mu gihe batarayibona amasomo akaba akomeje nk’uko bisanzwe.

Washington Post dukesha iyi nkuru ivuga ko imwe mu miryango iharanira guteza imbere uburezi yakiriye neza iki cyemezo, ivuga ko nubwo ibijyanye n’imyigishirize muri Uganda birimo ibibazo ntawe ukwiye kwemererwa kuza ngo atangire kunyuranya n’amabwiriza.

Ni mu gihe ariko bamwe mu babyeyi bababajwe n’iki cyemezo bavuga ko aya mashuri abafatiye runini mu burezi bw’abana babo, kuyafunga bikaba ari ukubambura uburenganzira bwo kwiga.

Bridge International Academies ikorera mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, amashuri menshi yayo akaba abarizwa muri Kenya aho ifite abanyeshuri bagera ku bihumbi 100.

Si ubwa mbere kandi amashuri ya BIA agaragayemo ibibazo nk’ibi muri Uganda, kuko umwaka ushize Minisiteri y’uburezi yagaragaje ko abarimu bayigishamo nta bumenyi buhagije bafite ndetse inashyiraho amategeko mashya ayagenga.

Amashuri aterwa inkunga na Amerika agiye gufungwa kubera umwanda ukabije

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved