00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda Airlines yasabiwe kuragizwa abanyamahanga bakayikiza ibihombo n’igisebo

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 16 Nyakanga 2021 saa 06:03
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Uganda yagiriwe inama yo gukura ubuyobozi bwa sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere, Uganda Airlines, mu maboko y’abenegihugu ikaragizwa abanyamahanga kugira ngo bayikize ibihombo n’igisebo imazemo iminsi.

Ku wa 12 Nkakanga 2021 ni bwo indege ya Uganda Airlines ya UR 321 yamaze umwanya munini itarahaguruka ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cyitiriwe Julius Nyerere kiri i Dar es Salaam muri Tanzania.

Iyo sosiyete yabisobanuye igira iti “Twagize ikibazo cy’amavuta yatinze kuhagera, bitewe na rwiyemezamirimo wayaduhaga i Dar es Salaam.”

Cyabaye igisebo gikomeye ubwo abagenzi basohorwaga ngo ibanze ishyiremo andi mavuta.

Muri Mata uyu mwaka nabwo iyo sosiyete yahagaritse abayobozi bayo bakuru kubera imikorere mibi, naho mu ntangiriro z’uku kwezi yakuye mu kazi indege enye za CRJ900 Bombardier kuko nta byuma bisimbura ibyari bishaje.

Ni mu gihe kandi Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta igaragaza ko mu 2018/2019 Uganda Airlines yahombye miliyari 4,197 Frw, mu 2019/2020 ihomba miliyari 28.544Frw.

Daily Monitor yanditse ko kugira ngo Uganda Airlines yikure muri icyo gisebo n’igihombo hakenewe ya ntero ya “birahagije [enough is enough]”, ubuyobozi bwayo bugakurwa mu maboko y’Abanya-Uganda bugahabwa abanyamahanga cyangwa ikigo cyo mu kindi gihugu.

Yagize iti “Nubwo bitifuzwa, amwe mu mahitamo yatanga umusaruro ku buryo ashobora gusiga Uganda Airlines yongeye kwiyubaka bihamye, ni ukuyiha abanyamahanga [akaba ari bo bayiyobora].”

“Mu myaka 20 ishize, iyi sosiyete y’igihugu yari yahungabanyijwe n’imiyoborere mibi y’Abanya-Uganda. Abo baracyidegembya ntibabiryojwe kandi baracyashaka uko bagira icyo bakura muri iyi sosiyete igihugu kiba cyatakajeho [amafaranga]. Ibaye ihawe abanyamahanga cyangwa ubuyobozi bwayo bwose bukegurirwa ikigo cyo mu kindi gihugu, izo nkongoro ntizaba zigikomeje kuyihungabanya.”

Uganda Airlines yasabiwe kuragizwa abanyamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .