Uganda: Abanyarwanda barenga 600 bahuriye mu birori by’intsinzi ya Perezida Kagame

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Kanama 2017 saa 11:32
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba muri Uganda barenga 600 bahuriye i Kampala, kuwa 12 Kanama , mu birori byo kwishimira intsinzi ya Perezida Kagame watorewe kongera kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere.

Ibyo birori byateguwe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi byabereye mu mujyi wa Kampala muri Club Play ku mugoroba wo kuwa Gatandatu.

Mu majwi ntakuka yatangajwe na Komisiyo y’amatora, Paul Kagame watanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi niwe watowe ku majwi 98,79 %, umukandida wigenga Mpayimana Philippe agira 0.73% naho Frank Habineza agira 0.48%.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage, yashimiye Abanyarwanda bitabiriye ku bwinshi amatora yo kuwa 3 Kanama, dore ko mu barenga 7000 bari biteganyijwe ko batorera i Kampala, bitabiriye ku kigero cya 86% naho abo muri Sudani y’Epfo bagatora bose uko bari kuri lisiti y’itora.

Nyuma yo kwegukana intsinzi kwa Perezida Kagame, Amb. Mugambage yavuze ko ibyo birori ari “umunsi wo kwishimira intsinzi ya FPR inkotanyi n’andi mashyaka yifatanyije nayo", by’umwihariko yifuriza itsinzi Perezida Kagame, abanyamuryango ba FPR bose, cyane cyane ababa muri Uganda.

Umuyobozi wungirije wa FPR muri Uganda, Kananura Dot, yashimiye Abanyarwanda bose batuye muri Uganda cyane cyane abanyamuryango ba FPR uburyo bitabiriye amatora ari benshi, anabasaba gukomeza kuba hamwe no mu bindi bikorwa bakora bazirikana igihugu cyabo.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame azarahirira kuyobora manda nshya yatorewe kuwa 18 Kanama 2017.

Abanyarwanda baba muri Uganda mu birori byo kwishimira ko Perezida Kagame yatorewe gukomeza kuyobora u Rwanda
Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage yashimiye Abanyarwanda uko bitabiriye amatora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza