00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Abanyarwanda babiri bakatiwe gufungwa imyaka 16

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 5 Nyakanga 2021 saa 04:57
Yasuwe :
0 0

Sabanitah Habimana na Augustine Sibomana bafite inkomoko mu Rwanda, bakatiwe igifungo cy’imyaka 12 ku cyaha cyo kuba ba rushimusi n’indi ine ku cyo kwinjira binyuranyije n’amategeko ahantu harinzwe muri Uganda.

Command 1 Post yatangaje ko abo bombi basanzwe batuye mu nkambi y’impunzi ya Rwamwanja iherereye mu Karere ka Kamwengye, bahamijwe ibyo byaha nyuma yo gufatirwa mu ishyamba rya Katonga ku wa 28 Kamena 2021 bafite impongo yapfuye, imihoro ibiri, amacumu abiri n’imitego.

Ngo bahise bashyikirizwa polisi nayo iboherereza urukiko rwa Kyenjojo ari narwo rwabahamije ibyo byaha.

Urwo rukiko rwategetse ko bishyura amashilingi ya Uganda 2.000.000 cyangwa bagafungwa imyaka ine ku cyaha cyo kwinjira binyuranyije n’amategeko ahantu harinzwe; bakanishyura andi mashilingi ya Uganda miliyoni 200 cyangwa bagafungwa imyaka 12 ku cyo kwica ibinyabuzima byo mu gasozi birinzwe.

Abanyarwanda babiri bakatiwe n'Urukiko rwo muri Uganda igifungo cy'imyaka 16 bamaze guhamywa kwica ibinyabuzima byo mu gasozi birinzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .