Uganda: Abanyarwanda babiri bafunzwe bashinjwa gutunga imbunda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Nzeri 2018 saa 04:15
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda babiri, Emmanuel Rwamucyo Rwamukinuzi na Augustin Rutayisire, bafungiye muri Uganda bashinjwa icyaha cyo gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko.

Kuva mu bihe bishize, Abanyarwanda bajya n’ababa muri Uganda bari ku nkeke zirimo gufatwa bagakorerwa iyicarubozo, abandi bagafungwa nta mpamvu igaragara.

Iki kibazo cyiyongeraho kuba iki gihugu cyareruye kikaba indiri y’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda cyane cyane ababa mu mutwe wa RNC.

Nk’uko Chimpreports yabyanditse, Rwamucyo na Rutayisire batawe muri yombi kuwa 26 Gicurasi 2018, i Mbarara mu Burengerazuba bwa Uganda, bashinjwa gutunga imbunda no kuba intasi z’u Rwanda muri icyo gihugu.

Aba bombi igisirikare kivuga ko basanganywe imbunda, babanje kujyanwa ku cyicaro cy’ingabo za Uganda (UPDF) i Mbarara mbere y’uko bajyanwa i Kampala kubazwa.

Nyamara abavandimwe ba Rwamucyo bavuga ko nta mbunda yari atunze.

Mushiki we yagize ati “Ni ikinyoma gikomeye. Ntazi impamvu bamushinja gutunga imbunda ntayo yari afite”.

Ku munsi yataweho muri yombi, Rwamucyo ngo yavaga Kikagati mu Karere ka Isingiro aho afite hoteli yerekeza mu Mujyi wa Mbarara.

Abavandimwe be bavuga ko yashakaga gushyira kuri konti ye miliyoni 40 z’amashilingi yishyura inguzango muri Banki i Mbarara. Uretse kuba afite hoteli Isingiro, anakorera ubucuruzi mu Rwanda.

Bivugwa ko Rwamucyo yahamagaye inshuti ye Rutayisire ngo amuherekeze kuri banki i Mbarara bose bagatabwa muri yombi n’inzego z’umutekano n’amafaranga bari bajyanye batarashyira kuri konti.

Ubuyobozi buvuga ko babarijwe i Mbuya n’urwego rw’ubutasi muri Uganda (CMI), mbere yo kujyanwa muri gereza ya Makindye nyuma bakaregwa mu rukiko rwa gisirikare. Ubu bafungiye muri gereza ya Luzira.

Abatoteza abanyarwanda baba muri Uganda bakingirwa ikibaba n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda, CMI, ari narwo ruta muri yombi abanyarwanda rukabakorera iyicarubozi ryigeretseho kubafunga bashinjwa ibidafatika.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Rtd Maj Gen Frank Mugambage, aherutse gutangaza ko ‘hakenewe igisubizo kihuse ku bijyanye n’uburyo abanyarwanda bakomeje gufatwa nabi muri Uganda’.

Mugambage yamaganye icyo yise’ guta muri yombi abanyarwanda mu buryo budasobanutse kandi ntibinamenyeshwe ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu.’

Inzego z’umutekano muri Uganda zikomeje guta muri yombi abanyarwanda zibashinja guhungabanya umutekano.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mri Uganda, Amb Patrick Mugoya, aherutse gutangaza ko inzira za dipolomasi zirimo gukoreshwa mu gukemura ibibazo biba byavutse.

Yavuze ko umubano w’ibihugu byombi urenze gutabwa muri yombi kandi niba hari ukekwaho icyaha agomba gutabwa muri yombi. Yavuze ko umubano w’ibihugu byombi umeze neza.

Rwamucyo afungiye muri Uganda ashinjwa gutunga imbunda mu buryo butemewe
Rutayisire wafatanywe na Rwamucyo bashinjwa gutunga imbunda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza