Uganda: Abantu15 batawe muri yombi bakekwaho ibikorwa bishyigikira ubutinganyi

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 5 Kanama 2016 saa 08:14
Yasuwe :
0 0

Polisi ya Uganda yataye muri yombi abantu 15 bakekwaho kugira uruhare mu gutegura ibirori mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gushyigikira ubutinganyi.

Aba bantu batawe muri yombi tariki ya 4 Kanama 2016 nijoro nyuma yo kubasanga mu kabyiniro ahari hateguwe ibirori bihuza abatinganyi.

Uganda ni kimwe mu bihugu 37 byo ku mugabane wa Afurika bidashyigikira na gato ubutinganyi, aho benshi muri bo baba mu bwihisho ku bwo gutinya guhabwa akato no kubura imirimo yabo.

Clare Byaruhanga, umwe mu baharanira uburenganzira bw’abatinganyi muri Uganda yabwiye Reuters ko ku wa kane ahagana saa tanu n’igice z’ijoro aribwo polisi yinjiye mu kabyiniro gaherereye mu mujyi wa Kampala igatangira gukubita abantu no kubakuramo imyenda ishaka kureba niba ari abagabo cyangwa ari abagore.

Yakomeje avuga ko ibi birori byari gutorwamo Nyampinga na Rudasumbwa, byari kubimburira urugendo ruteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu mu mujyi wa Kampala.

Abantu 15 batawe muri yombi bahise bajyanwa kuri sitasiyo ya polisi ariko nyuma y’amasaha abiri baza kurekurwa.

Umuvugizi wa Polisi mu gace ibi birori byari byabereyemo, Kayima Emilian, yavuze ko bahisemo kubihagarika kuko ababiteguye batari bigeze babimenyesha inzego z’umutekano kandi ko mu bigaragara bashakaga gushyigikira ubutinganyi kandi butemewe muri Uganda.

Mu ntangiriro za 2014 nibwo perezida Yoweri Museveni yasinye itegeko riha abatinganyi ibihano bikarishye birimo no kwicwa. Itegeko ritigeze ribvugwa rumwe n’ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi na Amerika.

Nyuma ariko urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga rwarikuyeho kubera ko hari zimwe mu ngingo zayo zitari zikoze neza.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza