Uganda: Abakozi batandatu ba leta bahagaritswe ku kazi bazira kutambara karuvati

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 17 Kanama 2017 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Abakozi batandatu bakorera mu Karere ka Ntungamo muri Uganda bahagaritswe ku kazi mu gihe cy’amezi abiri bazira kwambara nabi basabwa kubanza kwisubiraho.

Abahagaritswe ni Godfrey Tumusiime, Alex Ashaba, Robert Muhwezi, Johnson Ahabwe, Rodgers Kizito na Felix Barugahare.

Birukanywe n’ushinzwe ubuyobozi, Kweyamba Ruhemba, abashinja gusuzugura akazi ka Leta no kwambara mu buryo budahesha isura nziza akarere kabo kuko basanzwe nta karuvati bambaye.

Ruhemba yagize ati “Abo bakozi bategetswe guhagarika akazi mu gihe cy’amezi abiri kugira ngo babone umwanya wo kwiga kwambara uko bikwiriye.”

Mu ntangiriro za 2017, Minisitiri w’Abakozi ba Leta yasohoye amabwiriza akumira imyambaro idafite amaboko, ibonerana n’iyegereye abantu by’umwihariko abatambara impuzankano mu kazi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Catherine Bitarakwate Musingwiire, yavuze ko ingamba zafashwe ziri mu murongo w’amategeko agenga abakozi ba Leta

Itegeko rigenga abakozi ba Leta muri Uganda rya 2010 ribasaba kwambara mu buryo bwiza kandi budateye ikibazo muri sosiyete ya Uganda, gusa ntirisobanura neza kwambara neza uko ariko n’imyenda ihesheje icyubahiro.

Ariko abagore bakora akazi ka Leta muri Uganda bo basabwe kwambara amakanzu cyangwa amajipo atari hejuru y’amavi n’umwenda mwiza wo hejuru.

Nation dukesha iyi nkuru itangaza ko abakozi b’abagore banabuzwa gutunga inzara ndende zireshya na santimetero 7.62, izisize amarangi ndetse n’amaherena.

Abakozi b’abagabo bo baba bagomba kujya mu kazi bambaye ipantaro n’ishati bibafata neza ndetse na karuvati by’amabara arimo umukara, ubururu bwijimye, icyatsi cyijimye n’ayandi.

Amatageko yashyizweho ataganya ko abakozi ba Leta batemerewe kwambara inkweto zifunguye mu masaha y’akazi kereka gusa iyo hari impamvu y’uburwayi.

Abakozi ba Leta muri Uganda bategekwa kujya mu kazi bambaye karuvati

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza