Uganda: Abajenerali 19 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 29 Nyakanga 2019 saa 10:52
Yasuwe :
0 0

Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyatangaje urutonde rw’abasirikare bakuru 19 bo ku rwego rwa jenerali bagiye gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru.

Umuhango wo gusezerera aba bajenerali no kubaha ibyemezo by’ishimwe utegerejwe kubera i Entebbe mu nyubako y’Umukuru w’Igihugu, Yoweri Museveni ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 29 Nyakanga 2019.

Abashyizwe ku rutonde rw’abasirikare bakuru basezerewe ntibarimo Gen. David Sejusa uzwi nka Tinyefunza wahoze ari Umuhuzabikorwa wa Serivisi z’Ubutasi na Gen. Kale Kayihura, wayoboye Polisi ya Uganda mu gihe cy’imyaka isaga 13.

Aba bombi bari basabye gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru ariko bangirwa ku mpamvu igisirikare kitatangaje.

Gen. David Sejusa si inshuro ya mbere agaragarije UPDF icyifuzo cyo kuva mu gisirikare ariko izina rye bivugwa ko ryakuwe ku rutonde.

Mu mwaka ushize kandi UPDF yasezereye mu gisirikare abajenerali 11, bituma umubare wuzura 30 basezerewe mu mwaka umwe.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, Sejusa yavuze ko ari mu kiruhuko cy’izabukuru kuva mu 2016 ubwo Urukiko Rukuru rwanzuraga ko atakiri umusirikare wa UPDF.

Gen Sejusa kuva mu 1996 yumvikanye asaba kuva mu gisirikare ariko icyifuzo cye cyateshejwe agaciro ndetse kivuga ko igihe kitaragera.

Mu 1996, Gen Sejusa yatangaje ko yasezeye mu gisirikare nyuma y’ubuhamya yatangiye mu Nteko Ishinga Amategeko avuga ku mpamvu igisirikare cyananiwe gutsintsura ibikorwa by’iterabwoba bya Lord’s Resistance Army mu Majyaruguru y’Igihugu.

Icyo gihe yavuze ko abasirikare bakuru bari mu buyobozi bwa UPDF bimakaje umuco w’itoteza no gushyira abantu nkeke.

Abasirikare 19 bo ku rwego rwa jenerali bashyizwe mu kiruhuko
Urutonde rw'abajenerali 19 bagiye gushyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza