00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Abagabye igitero kuri Gen Katumba Wamala bakica umukobwa we bafashwe, umwe aricwa

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 1 Nyakanga 2021 saa 08:22
Yasuwe :
0 0

Polisi ya Uganda yemeje ko yataye muri yombi abagabye igitero kuri Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi, General Edward Katumba Wamala, bakica umukobwa we n’umushoferi wamutwaraga.

Mu gitondo cyo ku wa 1 Kamena 2021 ni bwo Gen Wamala wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda yarashweho amasasu n’abantu batahise bamenyekana umwirondoro ubwo yavaga mu rugo rwe ruherereye mu Gace ka Bukoto.

Umuyobozi Wungirije muri Polisi ya Uganda, Gen Paul Lokech, kuri uyu wa Kane tariki 1 Nyakanga 2021, yabwiye itangazamakuru ko abantu bane bose bagabye igitero kuri Gen Wamala bamaze gufatwa ndetse umwe yarashwe agahita apfira muri icyo gikorwa cyo kubafata.

Mu bafashwe harimo uwitwa Ismael Hussein Sserubula w’imyaka 38, Nyanzi Yusuf Siraje w’imyaka 46. Ni mu gihe uwarashwe agapfa yitwaga Hussein Wahab Lubwama bahimbaga Master.

DIGP Gen Paul Lokech yavuze ko aba bose bakurikiranyweho kwica Brenda Nantongo [umukobwa wa Gen Wamala] no kugeregeza kwica Gen Wamala.

Ubuyobozi bwa Polisi ya Uganda bwahishuye kandi ko abagabye iki gitero babarizwa mu Mutwe wa ADF uyobowe na Shiek Abudin Hubaida Taheel Bukenya ukiri kwihishahisha mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Gen Katumba yari aherutse kuvuga ko azahangana n'abamugabyeho igitero cyahitanye umukobwa we
Umuyobozi wungirije muri Polisi ya Uganda, Gen Paul Lokech, yerekana umwe mu bagabye igitero kuri Gen Katumba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .