Kwamamaza

Ubushakashatsi bwagaragaje amakosa mu mitangire y’imiti ihabwa abarwayi muri Afurika

Yanditswe kuya 23-08-2016 saa 08:53' na Rabbi Malo Umucunguzi


Inyigo nshya yakorewe mu bihugu bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yagaragaje ko abaganga bo mu bihugu by’uyu mugabane bandikira abarwayi imiti myinshi irenze igenwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita kubuzima, OMS.

Iyi nyigo yasohotse mu kinyamakuru BMC Public Health Journal kuri uyu wa Mbere, igaragaza ko abarwayi bagana abaganga muri ibi bihugu basabwa gufata imiti myinshi irenze iyo bakwiye guhabwa, ku buryo bituma ikoreshwa nabi.

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Londres n’Ikigo cyo muri Ghana gitanga ubujyanama kuri gahunda z’ubuzima, Health Policy Consult, bagenzuye uko abaganga bandikira abarwayi imiti, mu bihugu 11 byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Birimo Ghana, Nigeria, Tanzania, Kenya, Gambia, Zambia, Zimbabwe, Africa y’Epfo, Ethiopia, Burkina Faso na Botswana, aho hagereranyijwe imiti yatanzwe n’ibipimo biteganywa na OMS, hagati ya 1995 kugeza 2005 na 2006 kugeza 2015.

Basanze umuntu ugiye kubonana na muganga bamwandikira nibura imiti itatu, mu gihe OMS isaba ko umurwayi ahabwa imiti itarenze ibiri.

Aba bashakashatsi bavuze ko gukoresha uruvange rw’imiti (poly-pharmacy) biri gufata indi ntera, aho abarwayi bahabwa imiti y’amoko anyuranye ku buryo umuti umwe ushobora guteza ibibazo cyangwa imiti ntibashe guhangana n’uburwayi.

Ikindi cyagaragaye ni uko hari ubwo umurwayi ahabwa umuti uca intege indwara iba itangiye kuzamuka ukagabanya ububabare (antibiotic), batigeze banamupima.

Imikorere nk’iyo ngo yagaragaye cyane mu bigo bitanga ubuvuzi bikora ubucuruzi, ku buryo iyo migirire hari ubwo iterwa n’inyungu bishakira.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku barwayi 141 323 mu bigo nderabuzima 572, maze ibisubizo bigaragaza ko nibura impuzandengo ku murwayi umwe ari ubwoko 3.1 bw’imiti, ku buryo hagendewe no ku bindi bipimo byagenderwagaho mukwandikira umurwayi imiti yaba antibiotic cyangwa inshinge, bitandukanye cyane n’ibiteganywa.

Abashakashatsi bagira bati “Ibigenderwaho mu kugena imiti ku murwayi twasanze ari bibi cyane mu bigo byigenga ugereranyije n’ibya leta.”

Mu mwanzuro wabo bagira bati “Gutanga imiti mu karere ka Afurika bitandukanye cyane n’ibiteganywa na OMS. Hakenewe imbaraga za buri wese mu guteza imbere uburyo abarwayi bahabwa imiti muri Afurika, hagamijwe gukoresha neza ubushobozi buke buhari no kwirinda ingaruka bishobora guteza.”

Iyi nyigo ikurikiye ubushakashatsi bw’umunya Guinea, Gaoussou Fadiga, uheruka kugaragaza ko ubwiyongere bw’uburwayi bw’impyiko muri Afurika bukomoka ku ikoreshwa ry’imiti iva i Burayi yararangije igihe.

Mu bushakashatsi yasohoye muri Kamena uyu mwaka, yavuze ko “42% by’imiti yirukanwe ku masoko y’i Burayi muri 2012 icuruzwa muri Afurika.”

Isoko ry'imiti muri Afurika rikomeje gutera inkeke

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved