Kwamamaza

Ubusesenguzi: Museveni yagaragaje inkomoko n’isano amakimbirane yo mu Karere afitanye

Yanditswe kuya 7-08-2016 saa 15:02' na Hagengimana Philbert


Perezida wa Uganda, Kaguta Yoweri Museveni asanga inkomoko y’intambara z’urudaca mu Karere k’ibiyaga bigari muri Afurika ari Ubukoloni, akanagaraza uruhererekane ndetse n’isano zifitanye, aho ashimangira ko intango yazo ari ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1959-1960.

Mu ijambo yagejeje ku bakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma bari bitabiriye inama y’Umuryango w’ibihugu bigize Akarere k’Ibiyaga bigari yabereye (ICGLR) i Luanda muri Angola muri Mutarama 2014, Perezida Museveni mu busesenguzi bwe yagaragaje ko intambara muri aka Karere zifitanye isano ya bugufi zishingiye ku bintu bitatu.

1. Icengezamatwara ry’abakoloni kuri rubanda rugufi

Ibyo abakoloni bacengezaga muri rubanda rugufi mu Rwanda no mu Burundi ku birebana n’ibyiciro by’imirimo, Perezida Museveni avuga ko ari na byo byatumye haba icyo yise Jenoside (n’ubwo Loni itayemeje nka yo) mu Rwanda mu 1959.

Icyo gihe, Abakoloni b’Ababiligi bari baramaze kumvisha Abanyarwanda n’Abarundi ko Abatutsi ari bo batunzi kandi bakaba n’abategetsi, Abahutu bakaba abahinzi n’aho abatwa bo bakaba abahigi.

Ibyo byagiye bihembera urwango hagati y’Abanyarwanda, kugeza ubwo mu 1959, Abatutsi batwikiwe ndetse bamwe bakicwa, bituma hari abahungira mu bihugu byo muri aka Karere k’ibiyaga bigari nk’u Burundi, Tanzania, Uganda ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Museveni yakomezaga agaragaza ko Ababiligi ari bo bateye inkunga ubwo bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu 1959, ari na cyo cyatumye abarokotse bakwira imishwaro bagahunga. Urwo rwango rwakomeje gukura kugeza ubwo abasigaye mu gihugu baje kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abasaga miliyoni bakahasiga ubuzima.

Museveni yakomeje asobanura ko ari narwo rwatumye Gregoire Kayibanda (wabaye Perezida wa mbere w’u Rwanda) na Juvénal Habyarimana, wamuhiritse ku butegetsi, bose barabwiye abo banyarwanda (Abatutsi) bahungiye muri ibyo bihugu ko badashobora gusubira mu rwababyaye ngo kuko nta mwanya bahafite.

Abanyarwanda bari barahungiye hanze bafashe icyemezo cyo gushinga RPF-Inkotanyi ngo bashake uko bataha.

Perezida Museveni akomeza agaragaza ko ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zatsinze urugamba rwo kubohora igihugu mu 1994. Icyo gihe Abanyarwanda basaga miliyoni bahise bahunga, muri bo hakabamo abari basize bakoze ibyaha bya Jenoside, ari na bo bashinze umutwe wa FDLR ukorera mu mashyamba ya Congo.

2. Amakosa ya Mobutu yenyegeje umuriro

Hari amakosa akomeye Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga wayoboraga Zaïre (yaje guhinduka Congo Kinshasa) yakoze kuva mu 1994 kugeza mu 1996 ubwo ingoma ye yashyirwagaho iherezo.

Museveni avuga ko rimwe muri ayo makosa, ni ukuba yaremeye gucumbikira abanzi b’ibihugu n’imitwe y’abarwanya ubutegetsi bwabyo bituranye na Zaïre (RDC) nka Angola, Uganda, u Burundi n’u Rwanda.

Guhera muri Kamena 1994, benshi mu bari bamaze gukora Jenoside mu Rwanda barimo Interahamwe, Impuzamugambi, Inzirabwoba na benshi mu bari bagize Leta y’Abatabazi bahungiye muri Zaïre, binjira muri iki gihugu bitwaje intwaro, kuko ngo bari bafite icyizere cyo kuzashoza indi ntambara y’inkundura, bakisubiza ubutegetsi bw’u Rwanda ngo babone uko basoza umugambi wabo wo gutsemba Abatutsi.

Inkambi zigera kuri eshanu zirimo izari hafi ya Goma nk’iya Katale, Kahindo, Mugunga, Lac Vert n’iya Sake, zabarirwagamo impunzi zisaga 850,000 ukongeraho izibarirwa mu 650,000 zari hafi ya Bukavu na Uvira.

Muri buri nkambi hari harimo itsinda ry’abari abasirikare ba Habyarimana, Interahamwe n’abandi bari bafite imyitozo y’ibanze mu bya gisirikare, ndetse bakomeza no kuhatoreza abasivili bahunganye, kandi bakabifashwamo na Leta ya Zaïre yari iyobowe na Mobutu.

Guhitamo gufasha byeruye abari basize bakoze Jenoside mu Rwanda akabareka bakinjirana imbunda za rutura kandi nyinshi mu gihugu cye, ibi bikiyongera kubareka bakidegembya bagatangira gukorera mu nkambi imyitozo ya gisirikare, iri ryabaye ikosa rikomeye Mobutu yakoze nkuko Museveni yakomeje abisobanura.

Irindi kosa Mobutu yakoze, ni ukwimakaza amacakubiri mu baturage, aho bamwe baje kwimwa uburenganzira ku gihugu cyabo.

Abo ni Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda biswe “Abanyamurenge”, baje kugirirwa nabi ndetse bamwe baricwa, maze baza gushinga umutwe wa CNDP(Congrès national pour la défense du people) wayoborwaga na Laurent Nkunda, ari nawo waje gukurikirwa na M23.

3. Amakimbirane muri Sudani, umusemburo mu ibura ry’amahoro

Perezida Museveni yavuze ko kuba Abanyasudani barananiwe kwikemurira ibibazo bishingiye ku makimbirane bafitanye byatumye icyo gihugu kigwa mu ntambara y’urudaca ndetse bituma na Uganda iyinjiramo.

Sudani yahoze ari igihugu kimwe, ariko igice cy’amajyaruguru kikaba cyiganjemo Abarabu mu gihe igice cy’amajyepfo cyari cyiganjemo abafite uruhu rwirabura.

Ibi byatumye icyo gihugu gicikamo ibice bibiri, ndetse abirabura baharanira ubwigenge mu ntambara yamaze imyaka isaga 20, aho baje kububona mu mwaka wa 2011, maze hashingwa Sudani y’Epfo.

N’ubwo iyo ntambara yo guharanira ubwigenge yari irangiye, muri Sudani y’Epfo ntihahise haboneka amahoro, kuko kuva icyo gihe rukigeretse hagati ya Perezida uriho, Salva Kiir Mayardit na Riek Machar Teny Dhurgon, wari wagizwe Visi Perezida ariko akaba afite abarwanyi nk’utavuga rumwe n’ubutegetsi.

Riek Machar n’abarwanashyaka be, bashinja Leta ya Salva Kiir ko ari yo yabaye nyirabayazana w’intambara z’urudaca icyo gihugu kirimo, ubwo yashakaga kwambura intwaro bamwe mu basirikare hagendewe ku ivangura.

Leta ya Sudani y’Epfo yo ikavuga ko hari harimo hategurwa ihirikwa ry’ubutegetsi rihereye mu Ntara za Bentiu, Jonglei and Malkal, Perezida Museveni we akibaza impamvu abarwanyi ba Riek Machar bigaruriye imijyi ya Malakal, Bor, Akobo n’ahandi niba nta hirikwa ry’ubutegetsi ryategurwaga.

Icyakora ngo intandaro ya byose, ni Urugamba rw’ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kw’abaturage, SPLM( Sudan People’s Liberation Movement) rwo gushaka ubwigenge bwa Leta ya Sudani y’Epfo.

Abanyasudani bashakaga ko Uganda yaba igihugu kigendera ku mahame ya Islam

Perezida Museveni akomeza avuga ko ubwo we n’ishyaka rye NRM babashaga gukuraho ubutegetsi bw’igitugu bwa Idi Amin muri Uganda mu 1986, bamwe mu bo muri Leta ya Sudani batangaje ko batabyemeye, maze biyemeza kumukura ku butegetsi ku ngufu, ari bwo batangiraga gufasha imitwe ya gisirikare nka Lord Resistance Army (LRA) na ADF.

Ibyo ngo babikoraga bagamije gushyiraho ubutegetsi buzatuma Uganda ihinduka igihugu kigendera ku mahame y’Idini ya Islam n’ubwo 86% y’abayituye bari Abakirisitu.

Nyuma yo kunanirwa gufata ubutegetsi kw’iyo mitwe (ADF na LRA) yari ifashijwe na Leta ya Khartoum, yahise ihungira muri Congo ndetse na Centrafrique nk’ibihugu byari bifite ubutegetsi bujegajega.

Imvano z’izo ntambara z’urudaca hari abayibona ahandi

Bamwe mu bakurikirana Politiki mpuzamahanga bagaragaza ko ubukungu bwa Afurika by’umwihariko mu Karere k’ibiyaga bigari, butuma ibihugu by’ibikomerezwa ku Isi bihasibanira mu buryo butaziguye.

Umutungo kamere w’agaciro nka Zahabu, Gasegereti, Diamant, peteroli n’ibiyikomokaho, ni byo bavuga nk’intandaro y’urusobe rw’intambara muri aka karere, berekana ko ibyo bihugu by’ibihangange ari byo bizihembera biciye mu mitwe itavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse no mu bategetsi bamwe na bamwe.

Amakimbirane atuma ibihugu muri aka karere biyahugiramo, maze ibikomeye bitungwa agatoki na byo bigasarura ayo mabuye y’agaciro bivugwa ko rimwe na rimwe ajya anaguranwa intwaro.

Aha hatangwa ingero za bimwe mu bihugu bivugwa ko bigemurira intwaro ndetse n’ibindi bikoresho by’intambara imitwe ya gisirikare muri Afurika, ndetse n’abikinga demokarasi bakajora iy’abanyafurika ngo bashaka kwimakaza iyo bita nyayo.

Igihuza ibihugu bya ICGLR kiruta ikibitanya

Museveni akomoza ku nkomoko y’Umuryango w’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR), icyo gihe yagaragaje ko bihuje amateka mu bukungu n’umuco, aho yasobanuye ubuhahirane byagiranaga biciye mu mazi.

Yerekanye ko imiterere y’aka karere yatumaga abagatuye babasha kubona imyenda, indorerwamo, imbunda n’ibindi, na bo bakabasha kohereza amahembe y’inzovu, imyenda y’imibohano, impu, ubutare n’ibindi.

Perezida Museveni akomeza agaragaza ko ijambo “Ikiyaga”, ibihugu byo kuri aka karere birihuriraho ku nyito, aho bamwe bayita “Nyaanja” abandi bakayita “Nyaanza”.

Yanavuze ko nk’umwe mu bakurikirana indimi zivugwa muri Afurika zizwi nka “Bantu” aho usanga abantu bo mu karere k’ibiyaga bigari nko muri Uganda, u Burundi, mu Burasirazuba bwa Congo, mu Burengerazuba bwa Tanzania, mu Burasirazuba bwa Kenya, mu Majyaruguru ya Zambia ndetse n’uduce tumwe two mu Majyaruguru ya Angola bakoresha amwe mu magambo ajya gusobanura no kwandikwa kimwe.

Museveni yifuza ko izi ndimi zashyirwa hamwe maze zikitwa “Ikinyaanja cy’Amajyaruguru” (Kinyaanja North), mu buryo bwo kuzitandukanya n’ururimi rukoreshwa muri Zambia, Malawi na Mozambique.

Ibi kandi ngo bituma Perezida Museveni yibaza impamvu Malawi na Mozambique bitari muri ICGLR, kandi byakagombye kuba birimo hashingiwe ku mateka ndetse no ku muco.

Izo ntambara zitambamira ibikorwaremezo, zikazitira iterambere mu bukungu

Perezida Museveni akomeza avuga ko akarere k’ibiyaga bigari gakennye ku bikorwa remezo, nk’imihanda, inzira za gari ya moshi, amazi meza, amashanyarazi n’ibindi.

Ashingiye ku muvuduko w’iterambere mu bukungu muri aka karere kandi nta mutekano n’amahoro arambye bihari, Perezida Museveni yibaza uko byagenda biramutse bihari, ibikorwa remezo bikaboneka ku bwinshi n’ubucuruzi bugakorwa nta nzitizi.

Uganda iyoborwa na Museveni ni kimwe mu bihugu bitorohewe n’intambara z’urudaca, aho ihanganye n’umutwe wa LRA ndetse na ADF-Nalu irwanya ubutegetsi, ikaba yihishahisha mu mashyamba ya Congo Kinshasa ndetse no muri Centrafrique.

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yagaragaje inkomoko y'intambara z'urudaca zikomeje kwibasira akarere

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved