Kwamamaza

Ubukwe buba mu masaha y’ijoro bwaciwe i Mombasa

Yanditswe kuya 18-08-2016 saa 09:56' na Mukaneza M.Ange


Ubuyobozi bw’Umujyi wa Mombasa muri Kenya bwashyizeho itegeko ribuza abantu bose gucyuza ubukwe mu masaha y’ijoro kubera gutinya ubujura n’ubugizi bwa nabi bukomeje kwiyongera.

Iri tegeko rishyizweho nyuma y’uko hari abagore baherutse kugwa mu gico cy’abajura bakabacucura; ubwo bari bavuye mu bukwe bwari bwabaye mu masaha y’ijoro.

Mu gihe umunsi nyir’izina w’ubukwe urangiye, mu Mujyi wa Mombasa ibirori byo kwishimira urugo rushya bishobora kumara iminsi itanu biba na nijoro.

Umuyobozi wa Polisi muri uyu mujyi, Maalim Mohamed yavuze ko ibirori bizajya birangira saa yine z’ijoro, abifuza kurenza aya masaha bakazajya babimenyesha inzego z’umutekano ndetse bakishyura kugira ngo bahabwe abapolisi bo kubarinda.

Julius Ogogoh, uhagarariye Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu yabwiye Daily Nation ko iki cyemezo kibangamiye umuco w’abatuye Mombasa wo gukomeza ibirori by’ubukwe no mu masaha y’ijoro.

Yakomeje avuga ko inzego z’umutekano zikwiye guhangana n’aba bajura aho gushyiraho amategeko atajyanye n’ikinyejana cya 21.

Polisi ya Mombasa ivuga ko imaze guta muri yombi abajura benshi bakunda kwitwaza ibyuma, mu gihe hari n’abandi bagiye bicwa barashwe.

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved