U Bwongereza bwoherereje Kenya Pasiteri wahanuriraga abagore urubyaro, akajya kubibira abana

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 4 Kanama 2017 saa 01:15
Yasuwe :
0 0

U Bwongereza bwoherereje Kenya Gilbert Deya, Pasiteri ushinjwa guhanurira abagore kubaha urubyaro yarangiza akajya kwiba impinja muri Kenya.

Pasiteri Deya yoherejwe mu gihugu cye cy’amavuko nyuma y’imyaka isaga 10 aburana ku koherezwa iwabo kubera ibyaha ashinjwa byo gucuruza abana batanu hagati ya 1999 na 2004.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Deya w’imyaka 65 yajyaga asezeranya guha urubyaro abagore batabyara ndetse n’abacuze babaga baje mu rusengero rwe rwa ‘Gilbert Deya Ministries’ ruhereye mu gace ka Peckham mu Majyepfo ashyira Iburasirazuba bw’Umujyi wa Londrès.

Uwo mugabo ngo yajyaga kuvana impinja zavukiye mu bigo nderabuzima byo mu Mujyi wa Nairobi akaba ari zo ashyira abo yijeje ibitangaza.

Ubwo Deya yabazwaga uburyo atanga abana badahuje ibimenyetso by’amaraso (DNA) n’abababyara, Deya yasubije ko iby’Imana nta wabisobanura ari mu mubiri ngo abyumve.

Yagize ati “Ibitangaza bibera iwacu birenze ubwenge n’imitekerereze bya muntu. Ni ibintu ntasobanura cyangwa mbivuge kuko ni iby’Imana kandi ibyayo ntibyavugwa n’umwana w’umuntu.”

Pasiteri Deya yagiye muri Ecosse, aza gufatirwa mu murwa mukuru w’iki gihugu i Edinburgh mu 2006.

Polisi ya Kenya yatangaje ko yakiriye uwo mugabo ushinjwa icyaha cy’ubucuruzi bw’abantu nyuma yo kwirukanwa mu Bwongereza, hakaba hasigaye kumushyikiriza urukiko.

Deya yagiye aburana arwanya koherezwa muri Kenya atinya gutotezwa no kuba yakatirwa urwo gupfa.

Pasiteri Gilbert Deya ushinjwa guhanurira abagore kubaha urubyaro akajya kwiba impinja yoherejwe kuburanishirizwa muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza