U Bwongereza bwakumiriye abagenzi bava muri Kenya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Mata 2021 saa 02:59
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Bwongereza yongeye Kenya ku rutonde rw’ibihugu aho abagenzi babivamo batemerewe kwinjira muri iki gihugu mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

U Bwongereza bwatangaje ko iki cyemezo kizatangira gukurikizwa ku wa 9 Mata 2021, aho nta mugenzi uzaba uturutse muri Kenya cyangwa wahanyuze uzemererwa kongera kwinjira mu Bwongereza. Abazemererwa kwinjira gusa ni abaturage b’u Bwongereza na Ireland bazaba batashye.

Uretse Kenya, uru rutonde rusanzweho ibindi bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda rwongeweho Philippines, Pakistan na Bangladesh.

U Bwongereza bufashe iki cyemezo nyuma y’iminsi mike butangaje ko bumaze iminsi butahura ubwoko bushya bwa Coronavirus bwabonetse muri Afurika y’Epfo ku bagenzi bava muri Kenya.

The East African dukesha iyi nkuru yavuze ko mu rwandiko Ambasade y’u Bwongereza muri Kenya yahaye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kenya yavuze ko iki cyemezo ari icy’agateganyo ko kizagenda kirushaho gusuzumwa uko iminsi iza.

Kugeza ubu uru rutonde ruriho ibuhugu 39 aho ababiturutsemo batemerewe gukorera ingendo mu Bwongereza. Muri ibi bihugu harimo Qatar, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Afurika y’Epfo, Tanzania, Zambia, Zimbabwe n’u Burundi.

Mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, u Bwongereza bwahagaritse kwakira abagenzi bava muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .