U Bwongereza bwagabanyije inkunga bwageneraga igisirikare cya Uganda

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 13 Gashyantare 2021 saa 07:42
Yasuwe :
0 0

U Bwongereza bwafatiriye inkunga y’ibihumbi bisaga 40 by’amapawundi, amwe mu yo bwageneraga igisirikare cya Uganda, Polisi n’Urwego rushinzwe amagereza muri icyo gihugu, kubera ibyaha izo nzego zishinjwa gukora birimo kubangamira uburenganzira bwa muntu no guhohotera abatavuga rumwe na Leta.

Umunyamabanga ushinzwe Afurika mu Bwongereza, James Duddridge yatangaje ko ayo mafaranga yafatiriwe kubera imbaraga z’umurengera inzego z’umutekano zakoresheje mu myigaragambyo yabaye mbere y’amatora mu Ugushyingo umwaka ushize.

Yagize ati “Twafashe umwanzuro wo guhagarika gutera inkunga imishinga itatu ya £40,909 yajyaga mu nzego zishinzwe umutekano muri Uganda.”

Mu mishinga yahagaritswe harimo iy’amasomo yo kwigisha iby’uburenganzira bwa muntu ku ngabo za Uganda, urwego rw’amagereza n’umushinga w’amahugurwa no gutanga ibikoresho mu guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byahabwaga ingabo za Uganda.

James Duddridge yavuze ko bakiri no gusesengura ibindi bijyanye n’inkunga u Bwongereza bugenera inzego z’umutekano muri Uganda, ngo hafatwe umwanzuro ukwiriye, nkuko Daily Monitor yabitangaje.

Mu Ugushyingo 2020 nibwo muri Uganda hadutse imyigaragambyo hirya no hino mu gihugu, nyuma y’itabwa muri yombi rya Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine wiyamamarizaga umwanya wa Perezida.

Iyo myigaragambyo yahitanye ubuzima bw’abantu 54, abasaga 830 abandi barakomereka mu gihe batawe muri yombi.

Inkunga u Bwongereza bwageneraga igisirikare cya Uganda yagabanyijwe kubera ibyaha icyo gisirikare gishinjwa byo guhohotoera abatavuga rumwe na Leta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .