U Buyapani bwemereye Afurika miliyari 30 z’amadolari mu myaka itatu

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 27 Kanama 2016 saa 12:24
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’intebe w’u Buyapani Shinzo Abe, yavuze ko igihugu cye kizatanga miliyari 30 z’amadolari ya Amerika yo gufasha iterambere ry’ibikorwa remezo bya Leta n’iby’abikorera ku mugabane wa Afurika.

Ibi Abe yabitangarije i Nairobi muri Kenya mu nama mpuzamahanga ya Tokyo yiga ku iterambere rya Afurika (Tokyo International Conference on African Development) yatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Kanama ikazasozwa ku Cyumweru tariki ya 28 Kanama 2016.

Nkuko Reuters ibitangaza, iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagera kuri 34 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.

Abe yavuze ko iriya nkunga izatangwa mu myaka itatu uhereye muri uyu, akazakoreshwa binyuze mu bufatanye na Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AfDB).

Yagize ati “Iyo bihujwe n’ishoramari ryo mu bikorera, ndizera ko igiteranyo cyose kizaba ari miliyari 30 z’amadolari. Iri ni ishoramari ritanga icyizere cy’ahazaza ha Afurika, ni ishoramari rizamura u Buyapani na Afurika.”

Izi miliyari 30 z’amadolari ziyongera ku zindi 32 z’amadolari u Buyapani bwageneye Afurika mu myaka itanu, mu nama yabaye muri 2013. Abe yatangaje ko 67% by’iyo nkunga imaze gukoreshwa mu mishinga itandukanye.

Yagize ati “ Uyu munsi iyi nkunga izagura ibikorwa birimo gukorwa n’iriya nkunga yatanzwe mu myaka itatu ishize. Intego ni ugukomeza ibyiza n’iterambere.”

Akomeza avuga ko iyi nkunga izibanda mu cyiciro cyo guteza imbere ubuzima n’umurimo.

Mu mwaka wa 2015, u Buyapani bwashoye imari muri Afurika ingana na miliyari 1.24 z’amadolari zivuye kuri miliyari 1.5 z’amadolari muri 2014.

Abasesenguzi bagaragaza ko u Buyapani bukurikiye muri Afurika, umutungo kamere nka Peteroli na gaz.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza