00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Busuwisi bwihanangirije ikinyamakuru cyise Ngozi “Umukecuru wuzukuruje watorewe kuyobora WTO”

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 20 Kanama 2021 saa 12:48
Yasuwe :
0 0

Inama Ishinzwe Itangazamakuru mu Busuwisi (Swiss Press Council) yanenze ndetse inihanangiriza ikinyamakuru cyo muri iki gihugu, Aargauer Zeitung cyavuze ko Ngozi Okonjo-Iweala ari Umukecuru wuzukuruje watorewe kuyobora Umuryango Ushinzwe Ubucuruzi Mpuzamahanga.

Mu ntangiriro za 2021, ubwo Ngozi Okonjo-Iweala ukomoka muri Nigeria yari ahataniye n’abandi kuyobora WTO, umwanya yaje no kwegukana, iki kinyamakuru kiri mu bikunzwe mu Busuwisi cyanditse umutwe w’inkuru ugira uti “Uyu mukecuru wuzukuruje ni we uzayobora WTO”.

Iyi mvugo ya Aargauer Zeitung yanenzwe na benshi bagaragaza ko yibasira abagore ndetse n’abirabura.

Kubera kunengwa na benshi, iki kinyamakuru cyaje gusaba imbabazi kivuga ko cyemera ko cyakoresheje imvugo idakwiye kuri uyu mugore, wabaye Minisitiri w’Imari n’uw’Ububanyi n’amahanga wa Nigeria ndetse akaba ari umwe mu bahanga Afurika ifite mu bijyanye n’ubukungu cyane ko yabiminujemo muri Harvard University.

Nyuma y’isesengura, Inama Ishinzwe Itangazamakuru mu Busuwisi yari imaze iminsi ikora, ku wa 19 Kanama yatangaje ko inenga iki kinyamakuru kuko cyakoresheje imvugo igaragaza ko gifite imyumvire ipfuye ku bijyanye n’uburinganire.

Ni umwanzuro wishimiwe na Ngozi Okonjo-Iweala we bwite, aho abinyujije kuri Twitter yavuze ko buri wese akwiye kugira uruhare mu guhashya ivangura rikorerwa abantu kubera igitsina cyangwa ubwoko bwabo.

Ati “Nishimiye umwanzuro w’Inama Ishinzwe Itangazamakuru mu Busuwisi urwanya imyumvire itari yo ku buringanire n’igitsina y’ikinyamakuru cyo mu Busuwisi, Aargauer Zeitung biturutse ku mutwe w’inkuru ugira uti “Umukecuru wuzukuruje yabaye Umuyobozi wa WTO” bavuga ku itorwa ryanjye. Birakwiye kurwanya ivangura rishingiye ku gitsina cyangwa ubwoko cyangwa byose hamwe igihe ubibonye.”

Muri Werurwe 2021 nibwo Ngozi Okonjo-Iweala w’imyaka 67 yatorewe kuyobora WTO, aba umugore wa mbere uturuka muri Afurika ugeze kuri uyu mwanya.

Ngozi Okonjo-Iweala yishimiye umwanzuro wafatiwe ikinyamakuru cyamwise umukecuru wuzukuruje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .