U Bushinwa bwemereye Afurika indi nkunga ya miliyari 60 z’amadolari

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 4 Nzeri 2018 saa 09:21
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, ku wa Mbere yatangaje ko igihugu cye kizaha Afurika indi nkunga ya miliyari 60 z’amadolari, azakoreshwa mu bikorwa bigamije iterambere ry’uyu mugabane.

Ibi Xi yabitangaje mu muhango wo gutangiza Inama y’Ihuriro ku bufatanye hagati y’u Bushinwa na Afurika (FOCAC), iri kubera mu Mujyi wa Beijing.

N’inama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bitandukanye barimo Perezida Paul Kagame unayobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.

Xi yavuze ko iyi nkunga yiyongera ku nguzanyo ya miliyari 60 z’amadolari iguhugu cye cyemereye Afurika mu gihe cy’imyaka itatu.

Izatangwa binyuze mu gutera inkunga za guverinoma n’ishoramari ry’ibigo byo mu Bushinwa.

Aya mafaranga arimo miliyari 15 z’amadolari azatangwa nk’inkunga (grants), miliyari 20 z’amadolari azatangwa nk’inguzanyo yishyurwa ku nyungu nto, mu gihe andi azakoreshwa mu bikorwa byihariye by’iterambere no kuzamura ibyo Afurika yohereza mu mahanga.

Agaruka ku bavuga ko u Bushinwa bukora ibitandukanye n’ibyo busezeranya Afurika bugamije gutuma iremererwa n’amadeni, Xi yavuze ko igihugu cye cyashyize mu bikorwa ibyo cyemeye mu 2015.

Bimwe mu bikorwa byagombaga gushorwamo miliyari 60 z’amadolari u Bushinwa bwatanze harimo inzira ya gari ya moshi ihuza Ethiopia na Djibouti yamaze gukorwa ndetse n’ituruka Mombasa ikagera Nairobi muri Kenya.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iy’inama iba buri myaka itatu, Perezida Kagame yashimangiye ko gukorana na Afurika atari inyungu ku ruhande rumwe ngo urundi rucyure ubusa, ahubwo ari amahirwe atanga inyungu ku mpande zose.

Yagaragaje ko umubano n’u Bushinwa umaze imyaka 18 ushingiye ku buringanire, ubwubahane ndetse n’intego yo kugera ku mibereho myiza y’abaturage b’impande zombi.

Yagize ati “Afurika ntabwo ari aho umwe yunguka undi agacyura ubusa. Iterambere ry’umubano wacu n’u Bushinwa ntabwo rituruka ku gihombo cy’umwe. Inyungu zivamo zose zisangirwa na buri wese dukorana”.

Yakomeje avuga ko imbaraga zizakomeza gushyirwa mu bijyanye n’inganda, ibikorwaremezo n’ubucuruzi kandi banatangire imikoranire mu kurengera ibidukikije, ubuzima, imigenderanire, amahoro n’umutekano.

Inama ya FOCAC 2018, ni imwe mu zikomeye u Bushinwa bwakiriye muri uyu mwaka, niyo ya mbere yitabiriwe n’umubare munini w’abayobozi b’ibindi bihugu.

Yitabiriwe n’Abakuru b’ibihugu bya Afurika 53, Swaziland isanzwe ifitanye umubano wihariye na Taiwan niyo gusa itarigeze ihagararirwa muri iyi nama iza gusozwa kuri uyu wa kabiri.

Abakuru b'ibihugu 53 bya Afurika bahuriye mu nama n'u Bushinwa yemerejwemo iyi nkunga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza